AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Abagabo 2 biyitaga abasirikare bakomeye bafashwe banywa Inzoga z’abaturage ku ngufu

Kigali : Abagabo 2 biyitaga abasirikare bakomeye bafashwe  banywa Inzoga z’abaturage ku ngufu
26-07-2022 saa 14:35' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3317 | Ibitekerezo

Ku gicamunsi cya tariki ya 25/07/2022, inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Jabana, ku makuru zahawe n’abaturage zataye muri yombi abagabo 2 bitaga ko ari abasirikare bakomeye bakanywa Inzoga z’abaturage ntibishyura.

Umwe witwa MUHINGABO Aimable w’imyaka 32 n’undi witwa Gakusi Martin w’imyaka 52, babyukaga bazenguruka muri za butike zicururizwamo abagore bakabambura ibyabo birimwo inzoga zamarikeri.

Umwe yigize umusirikare mukuru undi ari esikoti ye (Umurinzi), Uwiyitaga umusirikare mukuru ni u witwa MUHINGABO Aimable naho GAKUSI Martin akaba esikoti ye.

Mu bo bambuye ibyabo, harimo NSENGIYUMVA Anastase aho bamutwaye inzoga zo mubwo bwa likeri zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27,000 bakubita n’umukecuru w’imyaka 81 witwa MUKANDIZA Domitille wahuye nabo mu nzira yigendera.

Abafashwe bafungiye kuri police station ya Jabana mu Karere ka Gasabo nk’uko bitangazwa na Hanganews dukesha iyi nkuru.

Rwamucyo Louis de Gaunzague, umunyamabanga Nshingwabikorwa w”umurenge wa Jabana, yemeje ibyaya makuru ,mu kiganiro na HANGA News yagize, ati :”Nibyo kuko Ayo makuru twayabonye, bashyikirijwe inzego z’umutekano hari gukorwa iperereza, ikigaragara nuko ari abajura batuburiraga abaturage”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA