AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abanyakigali bagiye gutangira kugenda ku magare bazajya basanga aparitse ahagenwe

Abanyakigali bagiye gutangira kugenda ku magare bazajya basanga aparitse ahagenwe
26-05-2021 saa 13:36' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5163 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hagiye gutangira gahunda yo kugenda ku magare abantu bazajya basanga aparitse ahantu ubundi urifashe akarigendaho akarisiga ahandi ahabugenewe.

Iyi gahunda y’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Kompanyi yitwa Gura Universal, igiye gutangirira mu bice biva bikanerekeza mu mujyi rwagati ndetse no ku Gisimenti na Kimirongo.

Ahagenewe gushyirwa aya magare azajya yifashishwa n’abifuza kuyagendaho, ubu hombi hari amagare nibura atanu kuri buri hamwe.

Iyi gahunda izwi nka Ridesharing, izabanza kuba ari Ubuntu muri aya mezi atatu y’igerageza mu gihe.

Ni gahunda igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere isanzw izamurwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli ndetse no gufasha abantu gukora siporo kandi bakora n’ingendo ariko banishimisha.

Iyi gahunda isanzwe iriho mu bihugu byateye imbere nko mu Bushinwa no muri Singapore aho amagare yifashishwa cyane mu ngendo.

Muri biriya bihugu, haba hari ahantu hashyizweho haba haparitse amagare ku buryo ukeneye kuva mu gace runaka yerekeza mu kandi, agenda akarifata ubundi akagenda akarisiga ahandi aparikwa hegereye aho agiye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA