AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amabanga utamenye muri OPERATION Yiswe UBUKWE bwa Apôtre Mutabazi i Kigali

Amabanga utamenye  muri OPERATION  Yiswe UBUKWE bwa Apôtre  Mutabazi i Kigali
28-09-2022 saa 07:25' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3482 | Ibitekerezo

Mutabazi Kabarira Maurice umaze kumenyerwa nka Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu yakodeshaga, ashinjwa kumara amezi menshi atayishyura kandi yarafungiranyemo ibikoresho bye.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter na YouTube, bamaze kumenyera uyu mugabo utavugwaho rumwe, wisobanura nk’Umushumba Mukuru w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation.

Kuva mu 2020, uyu mugabo yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Twitter atanga ibitekerezo, akenshi wasangaga bitavugwaho rumwe n’ababikurikira.

Ibya Mutabazi byarushijeho kudogera mu Cyumweru gishize, ubwo mu itangazamakuru havugwaga inkuru y’umugabo witwa Mukeshimana Célestin, umushinja kuba yaragiyeyo gukodesha inzu yo kubamo muri Nzeri 2021, ariko akaba ayimazemo umwaka atayishyura.

Uyu mugabo atuye mu Karere ka Gasabo, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.

Avuga ko ubwo Mutabazi yajyaga gukodesha inzu, yasize yishyuye amezi atatu gusa, ariko kuva ubwo ngo ntiyongeye kumubona kuko ngo yasize ayifunze akagenda.

Mukeshimana mu kiganiro na UKWEZI yatubwiye ko yagerageje kwitabaza ubuyobozi bw’inzego zitandukanye zirimo n’Abunzi biragorana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, iyi nzu yafunguwe bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye, isubizwa nyirayo.

Mukeshimana yaduhamirije ko bijya gutangira yahamagaraga Apotre Mutabazi ntamufate kuri telefone igendanwa ndetse ngo bigera n’aho amuboloka. Ngo yamubaririje hose ndetse aza no kugera ku ivuko rye mu Karere ka Gicumbi nabwo ntayamufatisha ari nayo mpamvu yahisemo kwitabaza Itangazamakuru cyane ko ariryo uwo yashakaga yakudaga kugaragaramo.

Mutabazi yafashwe nk’Umugisha kwa Mukeshimana

Mukeshimana yabwiye Ukwezi ko umunsi umwe umugore we yigeze kumubaza impamvu Mutabazi atishyura inzu , undi amusubiza ko agomba gutuza kuko uretse kuba ari Umukozi w’Imana kandi ko yababwiye ko ari Umuntu Leta iri guteguramo kuzaba Umudepite.

Ati’’Ambwira ngo ndi mu bana bato barimo gutegura kuba Umudepite, Njyewe narinzi ko nibikiye umugisha mbese’’

Akomeza avuga ko kubera Icyizere yari afitiye Mutabazi byatumye atamwanzuza mu muyobozi.

Ku bijyanye n’ibyavuzwe na Mutabazi ko Mukehimana yahawe Misiyo n’abashaka kumusenya, uyu muturage avuga ko no kujya mu Itangazamakuru bitarikubaho iyo aza kumwemerera bagahura bagakemura ikibazo.

Ati’’ Ariko ntabwo nagambanira Mutabazi,namugambanira mpfa iki nawe,nta muntu wigeze antuma kuri Mutabaza , nta n’uwantuma no ku w’undi ntabwo bishoboka, ngambaniye Umupangayi wanjye , njyewe mba nigambaniye.Umupangayi wawe aba ari umukiriya wawe ku buryo agize n’ikibazo wabibazwa’’

’Ni nk’uko nagambanira umwana mbyaye ni nk’Imfura yanjye, nari namwubahiye ibitekero afite ’

Ikindi ngo Mutabazi yahuye n’Umukomisiyoneri wamurangiye iyi nzu, amubaza niba Mukeshimana atararambirwa ngo akingure inzu ari nabyo byaje kumusembura akitabaza itangazamakuru nko kwitabara.

Umunyamategeko we, Me Mico Joseph Twagirayezu yavuze ko bemera ko umwenda umukiliya we abereyemo uwamukodesheje inzu yemera kuyishyura binyuze mu buryo bazumvikanaho.

Ati "Nkurikije ibyo tuganira, iyi nzu yayikodeshaga ibihumbi 60 Frw, arimo amezi arindwi, yemera kuyishyura mu gihe turaza kumvikanaho na nyir’inzu n’ubuyobozi ndetse n’abaturage. Nibishyirwa mu bikorwa ayo mafaranga azishyurwa mu buryo twumvikanye."

Apotre Mutabazi watakambiye Perezida Paul Kagame , avuga ko akwiye kumugoboka akamwishyurira “utudeni” kubera ko yanze guhemukira igihugu ngo afate amafaranga yijejwe n’ “Ibigarasha”,.

Mutabazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku wa 25 Nzeri 2022.Mutabazi yavuze ko impamvu abantu benshi bamurwanya ari uko batinya ko yabasimbura mu myanya barimo , ndetse yemwe ngo hari n’abamuziza kuba akunda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mutabaza yemeje ko amadeni ashinjwa koko ayarimo, gusa avuga ko yanze kwemera amafaranga uwo yita ikigarasha yamuhaye ngo ayishyure. Aha niho ahera avuga ko ubutwari yagize bwo kwanga umugayo binyuze mu mutego yatezwe n’uwo yise ikigarasha, asanga Perezida Kagame akwiye kubumwitura akamwishyurira amadeni arimo.

Yagize ati :” Nibyo koko Cyitatire cya Mutabazi mfite ibibazo nk’uko n’abandi Banyarwanda babifite. Sinje hano kubizeza ko abo mwabonye biyesura ngo mbarimo amafaranga aribo ba nyuma kuko ibibazo by’amafaranga mfite bigera kuri miliyoni 30, gusa ibyo mu maze kumva ntibirenze miliyoni 1 cyangwa imwe na Magana abiri

Apôtre Mutabazi yemeza ko akorera igihugu adahembwa, gusa ngo akabangamirwa n’abakorera igihugu bahembwa. Aha avuga ko abakorera igihugu bahembwa bamwibasira ari bamwe usanga birirwa bakira indonke.

Mutabazi kandi yavuze ko hari uwamusabye ko yamwishyurira amadeni afite yose, gusa akagira amakenga ko yaba ari umutego agiye gutegwa n’abo bamwurwanya cyangwa abo yise ibigarasha.

Aha niho Mutabazi yahereye asaba Perezida Kagame kumwitura urukundo amukunda, akamufasha kwishyura imyenda kugirango akorere igihugu nta kimutegana ka kimwe,.

Yagize ati :”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Imana niyo yavuze iti :’Nkunda abankunda kandi abanshakaa umwete bazambona.Kandi ndahamya ko byabahezeho ko mbakunda bizira uburyarya, wasanga no mubyo banziza nabyo birimo. Ndabasaba ko aho kwishyurirwa n’ibigarasha cyangwa abo bandi batanyifuriza ibyiza, Nabasaba ko mwamfasha mukanyishyurira utwo tudenideni ndimo, kugirango mbashe gukorera u Rwanda nemye, ntububa, uretse ko nta nagahunda yo kububa njya ngira kabone naho naba mfite ibibazo”

OPERATION Y’UBUKWE BWA APOTRE MUTABAZI : Andi mabanga utamenye ku isohorwa rye mu nzu|Polisi na DASSO

Apotre Mutabazi yabwiye uwo yakodeshaga inzu akamwambura ko Leta igiye kumugira umudepite vuba aha


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA