AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amayobera ku rupfu rwa Mvuyekure wari usigaye wenyine iwabo

Amayobera ku rupfu rwa Mvuyekure  wari usigaye wenyine iwabo
4-01-2023 saa 04:23' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 5934 | Ibitekerezo

Abo mu Muryango wa Mvuyekure Vénuste barashinja bamwe mu baturage ko intandaro y’urupfu rwe ari bo yaturutseho.

Umubyeyi wa Mvuyekure Vénuste witabye Imana ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki ya 01 Mutarama, 2023, Kakuze Véronique wo mu Mudugudu wa Ruhina, mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko umwana we yishwe.

Yavuze ko Mvuyekure yagiye kunywa inzoga ku muturanyi ari kumwe n’abandi bagabo ashatse gutaha, abantu baramukurikira batangira kumukubita no gusaka ibyo yari afite.

Ati : “Yageze mu rugo ambwira ko bamukubise ikintu mu mutwe avira imbere, yakomeje kurwara kugeza apfuye.”

Uyu mukecuru avuga ko usibye igikoma yamuhaga nta bindi biryo yabashaga kurya.

Ati : “Ni we mwana wenyine nari mfite, abandi bose bitabye Imana.”

Kakuze avuga kandi ko hari amafaranga, telefoni, umukandara abo bantu bamwambuye.

Umukuru w’Umudugudu wa Ruhina, Mbarushimana Sylvère yavuze ko nta makuru yigeze amenya ko Mvuyekure yakubiswe kuko mu mpera z’icyumweru gishize yaje kumufasha gukemura ikibazo cy’imbago abaturanyi babo bari barengereye.

Ati : “Cyakora bambwiye ko yarembye kubera indwara yari afite dusaba ko bamutwara kwa Muganga.”

Mbarushimana yavuze ko uyu Mvuyekure yahise yitaba Imana akigera i Kabgayi.

Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave avuga ko nta raporo yahawe ko nyakwigendera Mvuyekure yapfuye azize gukubitwa, ahubwo ngo yakurikiranye iyo nkuru abwirwa ko yazize uruhurirane rw’indwara yari afite.

Yagize ati : “Si ubwa mbere amujyana i Kabgayi kuko hari n’abaturage babimbwiye.”

Umunyamakuru w’Umuseke dukesha iyi nkuru yabashije kubona inyandiko iriho umukono w’abantu bemera ko bambuye Mvuyekure amafaranga n’ibindi bikoresho yari afite uwo munsi.

Bamwe mu batuye Umudugudu wa Ruhina bemera ko Mvuyekure yakubiswe n’abo bantu kuko yashakaga kwirwanaho kugira ngo batamwambura amafaranga n’ibyo yari afite.

Mvuyekure Vénuste yari yaratandukanye n’umugore we, asubira gutura iwabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA