Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yanyomoje amwe mu makuru yatangajwe ku mugabo ajyanye n’amazina ye ndetse n’imyaka afite. Yagaragaje ko abantu bakabya kuvuga ibintu uko bitari.
Ubwo Ange Kagame n’ umukunzi we biteguraga gukora ubukwe, ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byo hirya no hino hakwirakwiye amakuru avuga ko umukunzi we ari Billy Ndengeyingoma, ndetse ko yize muri Kaminuza ya ‘Massachusetts Institute of Technology (MIT) ndetse ko afite imyaka 25.
Aya makuru yose Ange Kagame yayahakanye gusa ntiyatanga ay’ ukuri. Yagize ati “Ndabasuhuje mwese na buri muntu wanditse inkuru nk’ iyi. Umukunzi wanjye ntabwo ari Billy nta n’ ubwo ari akabyiniriro ke, ntabwo yize muri MIST nta n’ ubwo afite imyaka 25. Mwakoze kwitabira ikiganiro cyanjye”
Ange Kagame yabihereye ku nkuru yatangajwe n’ ikinyamakuru cyo muri Kenya (www.sde.co.ke) ivuga ngo Billy Ndengeyingoma, from MIT to Ange Kagame’s heart’ bivuze ko ‘Billy Ndengeyingoma yavuye muri MIT yinjira mu mutima wa Ange Kagame”
Uyu mukobwa wa Perezida Kagame yanenze abatangaje inkuru y’ urukundo rwe uko itari, asaba ko abantu bahindura uburyo batangaza amakuru bakazajya batangaza ay’ukuri.
Ange Kagame ariko amazina asanzwe y’umugabo we ari yo Ndengeyingoma Bertrand ntiyigeze agaragaza ko yo atari yo, ahubwo akabyiniriro Billy niko yagaragaje ko atari ko yitwa. Mu kugaragaza ko akenshi bamuhimbira yanagize ati : "Ubu inkuru izakurikiraho ubutaha izaba ivuga ngo ‘Ange Kagame yatubwiye ko nta mugabo afite”
Tariki 28 Ukuboza 2018 nibwo mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro habereye umuhango wo gusaba no gukwa Ange Ingabire Kagame, umuhango washimishije Ange Kagame cyane nk’uko yabigaragaje nyuma yo gusabwa no gukobwa agashimira cyane ababyeyi n’abavandimwe be bifatanyije nawe ari nabwo yahishuye ku mugaragaro ko akunda umugabo we byahebuje.