AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ange Kagame yishimiye kuzuza imyaka 28 ari umubyeyi ufite umuryango we

Ange Kagame yishimiye kuzuza imyaka 28 ari umubyeyi ufite umuryango we
9-09-2021 saa 10:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3894 | Ibitekerezo

Ingabire Ange Kagame ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, yishimiye kuba yagize isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko ari umubyeyi ufite umuryango we.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Ingabire Kagame yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba agize imyaka 28 afite umuryango we.

Yagize ati “Iyi sabukuru y’amavuko y’imyaka 28 ni iy’agatangaza hamwe n’umuryango wanjye.”

Ubu butumwa yashyize kuri Twitter, buherekejwe n’ifoto ari kumwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bateruye imfura yabo.

Ubu butumwa bwakiriwe neza na benshi basanzwe bamukurikira kuri uru rubuga banaboneyeho kumwifuriza isabukuru nziza.

Muri bo barimo Umuhanzikazi Clarisse Karasira wagize ati “Isabukuru nziza Ange Kagame. Tubifurije amasengesho y’imigisha myinshi n’umunezero kuri wowe n’umuryango wawe.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Clare Akamanzi na we yahise amwifuriza isabukuru nziza aho yagize ati “Isabukuru nziza…ibyiza byinshi bikomeze kubabaho.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana na we yagize ati “Isabukuru nziza nshuti Ange Kagame. Ishimire ibyo byiza hamwe n’umuryango wawe.”

Ange Kagame n’umugabo Bertrand Ndengeyingoma bakoze ubukwe tariki 06 Kamena 2019 bwabereye muri Kigali Convention Center.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA