Abaturage batujwe muri wa mudugudu w’Icyitegerezo wa Kazirankara uherereye mu Murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu, Intara y’iburengerazuba, baravuga ko inzu bahawe n’umukuru w’Igihugu zimaze gusaza babura uzitaho ndetse bamwe muri bo bakaba basigaye barara banyagirwa.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yari ageze muri uyu mudugudu uherereye ahitwa muri Vunga mu kagari na Mpinga, aho bemeza ko ubuyobozi bwakomeje kubasura inshuro nyinshi ariko umwaka ugashyira undi ugataha ntagikozwe, kugeza n’ubwo abadepite nabo babasuye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka bakizezwa ubuvugizi ariko kugeza uyu munsi amaso yahezeu mu kirere.
Iyo ugeze muri uyu mudugudu wa Kazirankara, usanga bimwe mu bikorwaremezo birimo (Bigogaz) byarangiritse ku buryo bugaragara, amabati y’inzu zimwe ubona nayo yaragiye atobagurika.
Bamwe baganiriye na mamaurwagasabo bagira bati "Dore Biogaz yarangiritse, abadepite baraje bazana na Meya w’Akarere ka Nyabihu tubereka ibibazo dufite turategereza turaheba, ubu ntitugicana gaze, ziheruka gukora mu mwaka wa mbere tukigera hano. Nta muntu uraza kubidukorera ahubwo dufite impungenge z’abana bacu bashobora gukambakamba bakagwa mu byobo byazo kuko murabona ko ibi byobo bijyamo imyanda bidapfundikiye."
Mukandekezi Clementine ni umwe mu baturage uhagarariye abandi muri uyu mudugudu nawe yavuze ko ibi bibazo bagiye babigeza ku bayobozi ntibagire icyo babikiraho, bakaba ariho bahera basaba ko babafasha bakaza kubakorera ibyo bikorwa remezo.
Mukandekezi yagize ati "Ibi bibazo dufite hano muri uyu mudugudu w’Icyitegerezo wa Kazirankara twabibwiye kenshi abayobozi ariko ntacyo barabikoraho ; murabona ko izi Biogaz zangiritse, hanyuma dushaka ubundi buryo bwo gucana ku makara ariko biratubangamiye, ndetse ku kijyanye n’aya mabati yatobaguritse twabajije ubuyobozi niba umuntu yagira nk’ibati risanzwe ry’umweru akaza kurishyiraho barabyanze ngo kereka umuntu aguze irisa n’umutuku kandi bamwe baranyagirwa iyo imvura iguye. Nibadufashe nkuko Umukuru w’Igihugu yadufashije akaduha izi nzu tuyabemo dufite ubuzima bwiza."
Avuga ku bibazo byugarije uyu mudugudu wa Kazirankara, muyobozi w’Akarere Mukandayisenga Antoinette yijeje aba baturage ko mu gihe gito biba byakozwe, cyane ko ingengo y’imari yakozwe Kandi ihari.
Meya Mukandayisenga Antoinette yagize ati : " Bitarenze amezi abiri ibi bibazo biraza kuba byakemutse kandi nibyo koko Biogaz zagiye zigira ibibazo, kandi mu ngengo y’imari y’akarere harimo amafaranga ya "maintenance" (gusana inyangiritse) n’ibindi kandi mu minsi mike ayo mafaranga azoherezwa ku murenge kuko yamaze kugera mu biro by’imari y’akarere (finance)."
Umudugudu w’Icyitegerezo wa Kazirankara uherereye mu murenge wa Shyira , ukaba waratashwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri 2017, aho imiryango igera kuri 68 ariyo yatujwe muri uyu mudugudu gusa hakomeje kwibazwa umuntu uba ufite inshingano zo gusana izo nzu cyane ko abazituyemo batabyemerewe.
Hamwe na hamwe muri aya mazu usanga amatiyo ajyana amazi mu bigega yarashaje, amaserire y’inzugi yaravuyemo ndetse bavuga ko bajya kwimukira muri izo nzu babwiwe ko basangamo ibikoresho bishya aho batwitse ibyo bari basanganwe nta gikoresho na kimwe bigeze basangamo habe namba, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bakigeramo bahawe ibitanda na matera ndetse n’intebe zo kwicaraho kandi uzigezemo ntazirimo.
N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibi bibazo byo kuba ibi bikorwaremezo byarangiritse bimaze amezi 6, abaturage bo bavuga ko bimaze imyaka igera muri ibiri ahubwo birengagijwe n’ubuyobozi, ari naho bahera basaba ko byakorwa mu maguru mashya.