AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bamporiki nyuma y’amezi atatu atavuga kuri Twitter , yatanze ubutumwa ku rupfu rwa Yvan Buravan

Bamporiki nyuma y’amezi atatu   atavuga kuri Twitter , yatanze ubutumwa ku  rupfu  rwa Yvan Buravan
17-08-2022 saa 10:42' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2209 | Ibitekerezo

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ni umwe mu bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan, witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022.

Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yaguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza kanseri amaranye iminsi, ari nayo yamuhitanye.

Bamporiki abinyujije kuri Twitter yagize ati "Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga".

Bamporiki ni umwe mu bafana bakomeye ba Yvan Buravan. Mu 2020 ubwo uyu muhanzi afatanyije na Jules Sentore basohoraga indirimbo bise ‘Ni Rwogere’, yavuze ko bakwiye inka y’ubumanzi - inka yahabwaga uwarushije abandi ku rugamba.

Yagize ati "Mukwiye inka y’Ubumanzi Benimana. Iyi nganzo nimuyirambure mugorore umuhogo bigere ejo. Mudukize umwuma umaze iminsi aha tugororoke, muraba mutoje, munahabuye abendaga guhaba".

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yagize ati "Ruhukira mu mahoro iteka Buravan. Mfura y’i Rwanda".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA