AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Byinshi kuri Col Tom Byabagamba wakuriye abarinda Perezida Kagame akaza guhamwa n’ibyaha birimo kwiba Telefone

Byinshi kuri Col Tom Byabagamba wakuriye abarinda Perezida Kagame  akaza guhamwa n’ibyaha birimo  kwiba Telefone
31-05-2022 saa 09:49' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4624 | Ibitekerezo

Colonel Tom Byabagamba yavutse mu mwa wa 1967 akaba yarabaye umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda .Yarwanye kandi urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse anagira uruhari mu guhakarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi , Col Tom byabagamba yaboboye umutwe w’Ingabo zirinda umukuru w’igihugu.Ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2014 nibwo yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gucyekwaho kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Icyo gihe uwari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko Col. Byabagamba yatawe muri yombi akaba ari guhatwa ibibazo bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa ku byaha acyekwaho.

Ati’’Col. Tom Byabagamba, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gucyekwaho kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu’’.

Muri Mutarama 2016 nibwo Col Tom Byabagamaba yitabye urukiko atangirakwiregura ku byaha yashinjwaga n’ubushinjacyaha aho bwavugaga ko ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari umugaba wungirije w’Ingabo zari mu butumwa bw’amahoro.

Umwe mu batangabuhamya ,Col Chance Ndagano mu nyandiko mvugo ye avuga ko ubwo bari mu butumwa bw’amahoro I Juba , Col Tom Byabagamba yabwiwe inkuru y’urupfu rwa Ltd Maj Nsenga T agahita avuga amagambo asebya u Rwanda n’ubuyobozi buriho ashaka kugaragaza ko Leta y’u Rwanda ariyo iri inyuma y’urupfu rwe.

Undi mutangabuhamya witwa Col David Bukenya nawe wari mu basirikare bari bahagarariye u Rwanda mu butumwa bw’amahoro I Juba, yavuze ko yiyumviye ubwe Col Byabagamba avuga ko Leta y’u Rwanda yahubutse mu kuzamura imisoro .

Ibi kandi aba basirikare bakuru babihurizaho na Lt Col Ibambasi Alex na Lt Col Alex Karakire banditse mu nyandiko mvugo zishinja Col Tom Byabagamba ko bamwiyumviye avuga amagambo mabi asebya abayobozi bakuru b’igihugu ndetse anaganisha ku kwangiza abasirikare ubuyobozi buriho.

Ubushinjacyaha bwongeyeho ikindi cyaha burega Col Tom Byabagamba aho bwavuze ko yatangarije abasirikare ka Lt Joel Mutabazi waherukaga gukatirwa n’inkiko za Gisirikare yafunzwe azira ubusa.Icyo gihe ubushinjacyaha bwanzura bwavuze ko aya magamba yavuzwe n’umusirikare mukuru kandi wari mu butumwa bw’amahoro yafatwa nko gusebya Leta y’u Rwanda ndetse no gusebya igihugu muri rusange.

Col Byabagamba yiregura, yavuze ko ibyo bamureze ku cyaha cya kabiri banifashishije ibimenyetso byo ku cyaha cya mbere, ari byo yireguye ubwo yireguraga ku cyaha cya mbere aregwa cyo gukwiza ibihuha, aboneraho guhakana avuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga bumushinja iki cyaha atari ukuri.

Col Byabagamba n’abamwunganira bahakanye ibyavuzwe mu buhamya bwamushinjaga amagambo mabi asebya Leta n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ahakana ko atavuga Leta y’u Rwanda nabi kuko nta n’indi yabayemo.

Maitre Gakunzi Valery na Maitre Ngirabatware Albert bunganira Col Byabagamba, bavuze ko umukiliya wabo (Col Byabagamba), ubwo yari Umuyobozi Wungirije w’Ingabo za UNMIS, yatangwagaho raporo nziza ku buyobozi bukuru bw’igihugu, zigaragaza ko yitwaraga neza mu kazi, banagaragaza ko Col Byabagamba yaje gushimirwa iyo myitwarire myiza yagaragazaga mu kazi, akongererwa manda.

Ku cyaha cyongeweho, cyavugaga ko Col Byabagamba yavuze ko Lt Mutabazi yarenganyijwe, abibwira Brig.Gen Aloys Muganga, Col Byabagamba yireguye avuga ko atigeze avugana na Brig. Gen Muganga kuri Mutabazi.

Col Byabagamba yavuze ko aho azi neza yavugiye Mutabazi ari mu nama yahuje aba coloneli n’aba jenerali b’Ingabo z’u Rwanda, yayobowe na Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, kandi ngo icyo gihe Mutabazi yari agifunze, ataratoroka. Ibi na byo Col Byabagamba yabihakanye.

Tariki 31 Werurwe 2016 ,Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, Rtd Brig Gen Frank Rusagara nawe ahamwa n’ibyaha byose yashinjwaga ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Demob Sgt Kabayiza Francois we yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Col Tom Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta ; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig Gen Frank Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Icyo gihe bahise bajuririra icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Gisirikare I Kanombe.

Nyuma yo gusomerwa ibihano, aba bose bahise bavuga ko batemeranya n’umwanzuro w’urukiko.
Col. Byabagamba na Rtd. Brig.Gen Rusagara bahakanye ibyaha bahamijwe bemeza ko ari uburenganzira bwabo kuvuga ibitekerezo byabo.
Ku bw’iyi ngingo urukiko rwagaragaje ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bwabo bufite imipaka iteganywa n’amategeko agenga ’discipline’ ya gisirikare kuko imyanya bari bafite mu ngabo z’u Rwanda bari bemerewe gutanga ibitekerezo byabo mu nama nkuru y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.

Urukiko rwasanze kandi bararenze ku iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere n’inshingano byihariye bya buri cyiciro mu bagize ingabo z’igihugu,
riteganya ko mu ngabo z’u Rwanda amabwiriza n’amategeko binyuzwa mu ruhererekane rw’ubuyobozi.

Uru ruhererekane ngo rwagombaga kubera urugero Col. Byabagamba na Rtd Brig.Gen Rusagara bagatanga ibitekerezo byubaka igihugu aho kuba umuyoboro wo kwamamaza ibihuha bihungabanya umutekano wa Repubulika y’u Rwanda, imyitwarire na morali y’abasirikare bari bashinzwe kuyobora.

Imyanzuro y’urukiko yanashingiye ku kuba Col. Byabagamba na Rtd Brig.Gen Rusagara bararenze ku mategeko agenga abasirikari b’u Rwanda ababuza kujya mu mitwe ya politiki, bagakangurira abantu kujya muri RNC bagaragaza ko ifite imbaraga ziruta iza leta y’u Rwanda.

Mu isomwa ry’urubanza urukiko rwagendeye ku rugero rw’urwaciriwe Gen. Stanley Mc Chrystal wayoboraga ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo iki gihugu cyarwanaga muri Afghanistan.

Gen Chrystal yaje kunenga Perezida Obama n’abajyanama be ku byemezo batanga kuri iyo ntambara, Obama amukura kuri uwo mwanya kubera imyitwarire mibi idakwiye umuyobozi w’ingabo za Amerika wo ku rwego rwe.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Col Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara igifungo cy’imyaka 15, bari bajuriye nyuma yo kutanyurwa n’igihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu 2016.Umucamanza yatangaje iki gifungo nyuma yo gusanga Byabagamba ahamwa n’ibyaha birimo gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Umucamanza yavuze ko iki cyaha cyasuzumwe hashingiwe ku mashusho yagaragaye, ubwo we ubwe [Byabagamba] atigeze aterera isaluti ibendera ry’igihugu ryazamurwaga, mu gihe nk’umusirikare yari abitegetswe.

Mu bindi byaha yahamijwe harimo icyo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Mu gihe ibyaha yahamijwe ari nabyo urukiko rwa gisirikare rwashingiyeho rumukatira gufungwa imyaka 21, umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire yavuze ko basanze hari ibyo urukiko rwa mbere rwirengagije, kuko ibyaha Byabagamba yarezwe bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15.

We yajuriraga asaba urukiko ko yagirwa umwere, ariko urukiko rw’ubujurire rumuhanisha igihano kinini mu biteganywa ku byaha aregwa, ni ukuvuga gufungwa imyaka 15.

Rtd Brig Gen Frank Rusagara na we yakatiwe gufungwa imyaka 15, nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwasanze ahamwa n’ibyaha byose nk’uko Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwabimuhamije, rukamukatira gufungwa imyaka 20.

Birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Na we Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko ibyaha yahamijwe n’Urukiko rukuru rwa gisirikare bimuhama, ariko ko urukiko rwa mbere hari ibyo rwirengagije, kuko itegeko rihana ibyaha yaregwaga riteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, bityo ahanishwa ikinini muri ibyo, ni ukuvuga gufungwa imyaka 15.

Byabagamba na Rusagara bakatiwe mu bujurire nyuma y’imyaka itanu bamaze muri gereza, kuko batawe muri yombi mu 2014. Ni ukuvuga ko basigaje indi myaka 10 ngo barekurwe, kereka bafunguwe by’agateganyo kubera imyitwarire yabo n’igihe bazaba barangije ku gihano cyabo.

Isomwa ry’urubanza rwabo ribayeho nyuma yo gusubikwa inshuro eshatu kubera ko imyanzuro yari itararangiza kwandikwa. Ubwo iburanisha mu bujurire ryasozwaga muri Nzeri 2019, urukiko rwatangaje ko umwanzuro uzasomwa tariki 15 Ugushyingo, biza kwimurirwa ku wa 13 Ukuboza, nyuma bishyirwa kuri uyu wa 27 Ukuboza.

Aba uko ari babiri bari banafunganywe na Sgt Kabayiza François wahoze ari umushoferi wa Rusagara, we igifungo cy’imyaka itanu yari yakatiwe cyarangiye urubanza rukiburanwa mu bujurire, ahita arekurwa.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Rusagara, yavuze ko bishimiye umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire rwagabanyije igihano cy’uwo yunganira, ariko avuga ko asanga nta mpamvu yagombaga gutuma akatirwa igifungo kuko ari umwere.

Yavuze ko agiye gufata igihe akavugana n’umukiliya we, ku buryo bibaye ngombwa banajuririra Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Bidaciye kabiri Ingabo z’u Rwanda zatangae ko zigiye kongera kugeza imbere y’inkiko za Gisirikari Colonel Tom Byabagamba ku bindi byaha ashinjwa gukorera muri Gereza.

Itangazo ryavugaga ko ibyo byaha bindi akurikiranyweho biravugwa ko hari abagerageje kubimufashamo b’imbere muri Gereza no hanze, byose bikaba bikirimo gukorwaho iperereza.

Nyuma y’ibyumweru bibiri , Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwataye muri yombi John Museminali, Mugisha Jimmy na Mukimbili Emmanuel bashinjwa gushaka gutorokesha Col Tom Byabagamba aho afungiye.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda yabwiye abanyamakuru mu Rwanda ko abo bagabo batatu bafunzwe bakekwaho gushaka gutorokesha Col Byabagamba.
Aba bafashwe ntabwo bari basanzwe bazwi cyane, gusa umwe muri bo ni musanzire we, umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rose Mary Museminali.
Rose Mary Museminali ni umuvandimwe wa Mary Baine umugore wa Col Tom Byabagamba.

Madamu Museminali yahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda (2005 -2009), Mary Baine we yabaye umukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro (2006 - 2011).

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri i Kigali mu Rwanda rwahamije Col Tom Byabagamba icyaha cy’ubujura rumuhanisha indi myaka itatu y’igifungo yiyongera kuri 15 yari yarakatiwe n’urukiko rw’ubujurire.

Umucamanza yavuze ko iki gihano yagishingiye ku kuba ari isubiracyaha kuri Uyu mugabo wigeze kuba akuriye abasirikare barinda Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ariko icyaha ntacyemera akavuga ko kigamije kumubabariza muri gereza no kumusebya.

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kucukiro yasomye urubanza impande ziburana zikurikira icyemezo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Col Tom Byabagamba yari kuri gereza afungiwemo ya gisirikare.

Ubushinjacyaha buramurega icyaha cyo kwiba telefone yo mu bwoko bwa Samsung n’indahuzo yayo. Bumurega ko yayibye ayicomoye aho yari icomotse ubwo yari agiye gusomerwa urubanza rwe rwa nyuma mu rukiko rw’ubujurire. Buvuga ko bushingira ku mvugo z’abatangabuhamya bamushinja, inyandiko na raporo z’ifatira zakozwe na gereza afungiyemo ndetse ngo n’imvugo za nyir’ukuregwa.

Uregwa n’ubwunganizi bavuga ko gufatanwa telefone muri gereza bitagize icyaha, bakavuga ko basanga nta bimenyetso bigize iki cyaha cy’ubujura.

Mu iburanisha ripfundikira uru rubanza Col Byabagamba yabwiye umucamanza ko atari umuntu wo kwiba utuntu yise “ duto duto tw’amafuti”. Agasanga icyaha aregwa cyarakozwe mu mugambi wo kumurundaho ibihano.

We n’abamwunganira bakabwira urukiko ko kuri iki cyaha cy’ubujura bwa telefone n’indahuzo yayo cyagombye kubaho igihe hagaragara utaka ko yibwe. Bavuga ko abasirikare bamushinja ubujura batagaragaza aho yibye n’uburyo yibye telefone na charger yayo. Raporo n’inyandiko by’ifatira byakozwe na gereza afungiwemo ku ruhande rwiregura si ikimenyetso kuri iki cyaha.

Mu byifuzo by’ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko guhamya icyaha Col Byabagamba no kumuhanisha imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga. Busobanura ko yagombye guhanishwa umwaka n’igice n’ihazabu ya miliyoni imwe ariko ko kuri uyu mugabo ari isubiracyaha.

Nyuma y’iminota ibarirwa muri 30 icyemezo cy’umucamanza cyaje kijya gusa n’icyifuzo cy’umushinjacyaha. Yemeje ko icyaha cyo ‘kwiba’ gihama Byabagamba kandi ko ari isubiracyaha bityo amuhanisha gufungwa imyaka itatu muri gereza yiyongera ku myaka 15 yakatiwe n’urukiko rw’ubujurire mu mwaka ushize wa 2019.

Urubanza rurangiye Col Byabagamba yatse ijambo ariko kubera ikoranabuhanga ribi umucamanza ntiyamwumva. Yavuze ko niba bashaka kujuririra ibihano bakora inyandiko ibumbatiye imyanzuro y’ubujurire ikazashyikirizwa urukiko.

Kugeza ubu nabwo bizwi neza aho Col Tom Byabagamba yaba afungiye gusa hari amakuru nayo adafitiwe gihamya avuga ko yaba afungiye mu kigo cya gisirikare I Kanombe.

Byinshi kuri Col Tom Byabagamba wakuriye abarinda Perezida akaza guhamwa n’ibyaha birimo n’ubujura


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA