AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Congo irashinja u Rwanda ibirego bishya ku Batutsi

Congo irashinja u  Rwanda  ibirego bishya ku Batutsi
5-01-2023 saa 07:05' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4444 | Ibitekerezo

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yadukanye ibirego bishya by’uko u Rwanda ruri gushuka Abatutsi bo muri icyo gihugu ngo bahunge, mu gihe Uburasirazuba bw’icyo gihugu bukomeje kwibasirwa n’umutekano muke.

Ni ibirego bije biyongera ku bindi RDC imaze igihe ishinja u Rwanda birimo gufasha umutwe wa M23, kwiba ingagi zarwo n’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Mu nama yahuje abagize Komite ishinzwe umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ihagarariwe na Guverineri w’iyi ntara L.G Constant Ndima havuzwemo ko u Rwanda ruri koshya Abatutsi b’Abanye-Congo kugira ngo bahunge igihugu cyabo.

Ni inama ya mbere yiga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo yabaye kuri uyu wa 02 Mutarama 2023 hafatirwamo ibyemezo bitandukanye.

Umuvugizi w’Ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, L.Col Guillaume Ndjike Kaiko wasomaga ibi byemezo yagize ati “Komite yabonye amakuru ko mu muri iyi minsi ishize, hari uguhunga mu gihiriri kw’abaturage biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi b’abanye-Congo, bagana mu Rwanda. Byagaragaye ko ari ukubera ubushukanyi bw’u Rwanda kugira ngo bajye mu nkambi bitwikiriye ko bagirirwa nabi n’andi moko, kugira ngo bibe urwitwazo rw’impamvu ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo.”

U Rwanda rumaze igihe ruvuga ko ibirego bya Congo nta shingiro bifite, ko ahubwo icyo gihugu kirugira urwitwazo kubera kunanirwa kw’abayobozi bacyo mu kugarura umutekano mu Burasirazuba.

Abatutsi bo muri RDC bamaze iminsi bibasirwa ndetse bamwe bakicwa bashinjwa gukorana na M23. Ni ibintu byamaganywe n’umuryango w’abibumbye ndetse uwo muryango uherutse kuvuga ko ibiri gukorerwa abo baturage biganisha kuri Jenoside.

U Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 70 z’abanye-Congo barimo abahamaze imyaka isaga 26, bagerageje kenshi gusaba Leta yabo kugarura umutekano mu duce baturutsemo kugira ngo batahuke ariko ntibikorwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA