Umwanditsi Dr Rusa Bagirishya usanzwe ari n’inzobere mu by’ubukungu na Politiki ,Dr Rusa avuga ko Suede Murekezi ukomoka mu Rwanda akaba ari Umunyamerika wafatiwe muri Ukraine ari maneko kuko iyo aza kuba ri umucuruzi nk’uko byavuzwe ntabwo yarigutinyuka gushora imari ye cyangwa se ngo agume mu gihugu cyaka umuriro.
Avuga ko ba maneko bitwaza ibintu bitandukanye birimo ubucuruzi ariko ataribyo ahubwo ko ikigamijwe ari icengezamatwara rya Amerika ryo kwangisha Abanyafurika Igihugu cy’Uburusiya cyane cyane ko umusirikare wese wa Amerika ugiye muri Ukraine bivugwa ko ari umucancuro.
Mu gihe Amerika ivuga ko uyu Murekezi icyaha afite ari uko ari umuturage wayo gusa bivugwa ko afite gukatirwa igihano cy’urupfu nk’uko byagiye bigendekeye Abongereza n’Umunya-Maroc bafashwe bagahanishwa kuraswa.
Mu kiganiro na Ukwezi TV , Dr Rusa yavuze ko Amerika ishaka kumvikanisha ko Uburusiya bwanga Abanya-Amerika ariko ngo ni ibintu biterwa n’ishyari kuko ari ibihugu bifite icyo birwanira kandi ugasanga abaturage bose batabirimo.
Akomeza avuga ko uyu Murekezi yafashwe n’Abarusiya kubera ibikorwa bibi bya Amerika ku Burusiya kandi ko butitaye ngo ni umwirabura mu gihe muri Amerika byibuze buri mwaka Abirabura 20 bicwa ntacyo bakoze.
Ati’’ Ikintu bashaka ni uguteranya Uburusiya na Afurika, kandi ntabwo babihisha , Afurika irimo kurwanirwa na Putin mu byo azira, azira Afurika, na Zelenskyy iyo avuga , avuga ko Afurika igiye kwicwa n’inzara kubera Putin , Afurika ibibazo yagize kuva kera uyu munsi ni Putin’’
Akomeza avuga ko Amerika ifite ubwoba kimwe n’uko mu minsi ishize bavugaga ko u Bushinwa burimo gukoloniza Afurika muri make ntibifuza ko hari undi muntu Afurika yagirana nawe umubano,bakaba bafite ubwoba ko Afurika ishobora gukanguka.
Bityo ko ibyo Amerika irimo kuvuga atari uko inkunze uriya Murekezi wafashwe kuko ngo niyo yapfirayo yaba ibabajwe nuko akazi kayo kaba gapfuye gusa.
Suedi Murekezi wavukiye mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America, wari umaze imyaka ibiri aba muri Ukraine, yafashwe n’abashyigikiye u Burusiya, ubu akaba afunganywe n’abarwanyi babiri b’Abanyamerika.
Byatangajwe n’abo mu muryango we ndetse n’itsinda ry’Abanyamerika b’abakorerabushake bashinzwe gutabara abafite ubwenegihugu bwa America,
The Guardian dukesha aya makuru, ivuga ko Suedi Murekezi w’imyaka 35, yafashwe mu kwezi gushize afatiwe mu Mujyi wa Kherson usanzwe uri mu maboko y’Abarusiya uherereye mu majyepfo ya Ukraine, akaba ahamaze imyaka ibiri ahatuye.
Umuvandimwe we witwa Sele Murekezi yavuze ko batewe impungenge n’ubuzima bw’uyu muvandimwe wabo, ati “Ikigaragara ari mu kaga.”
Uyu muvandimwe w’uyu wafashwe, avuga ko nyuma y’ukwezi batabasha kuvugana kuri Telefone, mu gitondo cya kare tariki 07 Nyakanga 2022, yamuhamagaye akamubwira ko afungiye ahitwa Donetsk mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Uyu Murekezi kandi yavuze ko afunganywe n’abandi banyamerika babiri ari bo Alexander Drueke na Andy Tai Ngoc Huynh, basanzwe ari abarwanyi bafashwe n’u Burusiya mu kwezi gushize.
Inshuti n’abo mu muryango wa Murekezi bavuga ko nta ruhare na ruto yigeze agira mu mirwano iri kubera muri Ukraine uretse kuba yari atuye nk’umuturage muri uyu mujyi wa Kherson yagezemo muri 2020.
Ubwo yahamagaraga umuvandimwe, Murekezi yamubwiye ko yafashwe ashinjwa ibirego by’ibihimbano ko yagize uruhare mu myigaragambyo y’abashyigikiye Ukraine mu gihe inshuti ze n’abo mu muryango we babyamaganira kure.
Umuvandimwe we Sele Murekezi yagize ati “Bari kumukoresha nk’umutego ku nyungu za propaganda yabo.”
Umuvugizi wa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko bahangayikishiwe n’ifatwa rya Murengezi, gusa yirinze kugira byinshi abivugaho.
Murekezi yavukiye mu Rwanda mu 1985, aza guhungana n’umuryango we nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ubwo bajyaga muri Leta ya Minnesota, akaba yaratangiye kugirira ingendo muri Ukraine muri 2017 ku bw’impamvu z’ubucuruzi.
Umunyamerika ukomoka mu Rwanda wafungiwe muri Ukraine ni maneko||Bashaka kutwangisha Putin||Dr Rusa