AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr. Rusa ashyize hanze amabanga kuri Maj Willy Ngoma uvugira M23

Dr. Rusa ashyize hanze amabanga kuri  Maj Willy Ngoma uvugira M23
27-06-2022 saa 11:17' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4479 | Ibitekerezo

Umwanditsi Dr Rusa Bagirishya usanzwe ari n’inzobere mu by’ubukungu na Politiki avuga ko azi neza umuvugizi wa M23 , Maj Willy Ngoma ndetse ko yabaye umukozi we icyo gihe ashinzwe ububiko akiri umusivile ndetse ko atari azi ko azaba umusirikare.

Mu kiganiro na Ukwezi Tv, Dr Rusa avuga ko Maj Willy Ngoma atigeze amusezera ahubwo ko yamubwiye ko agiye I Kampala ndetse akanamutuma ati’’ Ntiyanansezeye, yambwiye ko agiye I Kampala ndanamutuma , mutuma kuri Ambasade ya Congo I Kampala’’

Yakomeje avuga ko yayumye Maj Willy Ngoma icyo gihe wari umusivile kumuzanira Pasiporo ye ariko bikarangira atagarutse ati’’ Will Ngoma yabaye umukozi wanjye, nawe avuga ikinyarwanda ‘’
Agaruka ku bibazo bya M23 , Dr Rusa Bagirisha avuga ko UN ntacyo imaze ahubwo ko ariyo iteza ibibazo bityo ko kuba abavuga ikinyarwanda bahigwa usanga ari ibibazo biterwa n’imipaka kuko iramutse idahari ntacyo umunye-Congo yapfa n’uvuga ikinyarwanda.

Akomeza avuga ko atitaye ku washyizeho imipaka igabanya ibihugu bya Afurika ariko ko uwabikoze wese atari Umunyafurika aha atanga urugero avuga ko hari umuntu wo mu Bubiligi wamubwiye ko abanyaburayi ari bantu babi batifuza ko Afurika ituza nbuwo nawe ariwe.

Dr Rusa Bagirisha avuga ko bantu bavuga ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakubaka urukuta ruyitandukanye n’u Rwanda ari ukwibeshya kuko ubwayo irakennye bivuze ngo yubatse urwo rukuta itakongera guhemba umusirikare cyanwa umuganga si ibyo gusa ngo kuba Congo iri mu gace k’ibirunga kandi bigikora nabyo ari ikindi kibazo ko ahubwo ikibazo Afurika ifite gikomeye ari Imikapa yashyizweho n’abazungu bityo ko uru rukuta atari umuti.

Akomeza avuga ko mu 2013 ubwo umutwe wa M23 watsindwaga bitakozwe n’Ingabo za Congo(FARDC) ko ahubwo byakozwe n’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bityo ko ibibazo byose Afurika ihura nabyo ababiteje iyo babishatse birakemuka.

Dr Rusa avuga ko ibindi bihugu bigira amabuye y’agaciro ugasanga akenewe n’igihugu kimwe ariko aya Congo yo akenewe n’ibihubu byishi bityo ko kugira ngo biyagereho bisaba kubanza kugira impande biteranya.

Major Willy Ngoma uvugira M23 yari umukozi wanjye||Ibihugu bishaka amabuye ya Congo ni byinshi||Rusa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA