Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu mirenge umunani bararira ayo kwarika nyuma yo kumara imyaka myinshi bahinga bakangirizwa n’udusimba tuzwi nka mukondo w’inyana kuri ubu muri iki gihembwe cy’ihinga tumaze kwangiza hegitari 403.
Ni udusimba tugaragara hejuru y’ubutaka mu gihe nta zuba rihari ryamara kuva tugacengera mu butaka tukabura, turya ibihingwa bigitangira kumera mu murima ku buryo nta na kimwe umuhinzi yezamo.
Nzayirwanda Gedeon wo mu Murenge wa Kabarore avuga ko utu dusimba twamuririye imyaka inshuro nyinshi ku buryo kuri ubu asa n’uwihebye kubera two.
Ati “Bwa mbere nabanje guhingamo ibishyimbo by’imiteja kubera ko hano harimo amazi ndategereza ndaburirwa noneho ngeze aho ntera ibigori. Byatangiye kumera ngategereza ko bizamuka nkaheba, ibishyimbo byo ntibimera nkibaza niba ari ibishyimbo bibi, nyuma nanateye inyanya nazo ntizazamuka.”
Yavuze ko yanabibyemo amasaka nayo birangira atazamutse ngo kubera kuribwa n’utu dukoko agasanga bakwiriye ubufashwa bwa Leta ngo kuko kuri ubu abenshi baretse guhinga ibishyimbo.
Uretse uyu muturage hari n’abandi bo mu mirenge itandukanye bagenda bagaruka kuri utu dusimba bavuga ko tubarira imyaka, babaza abashinzwe ubuhinzi ku mirenge ntibababwire uburyo baturwanyamo ku buryo bakomeza guhinga.
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubuhinzi, Udahemuka Bernard, yavuze ko iki kibazo bamaze igihe kinini bakizi ndetse ngo banandikiye RAB kugira ngo ibahe ubufasha nubwo kuri ubu butaraboneka.
Ati “ Ni udusimba twitwa mukondo w’inyana twangiza urubuto mu buryo budasanzwe, twangiza urubuto umuhinzi akirutera mu butaka kugeza ubu tumaze kugera mu mirenge umunani twangizamo hegitari 403.”
Udahemuka yavuze ko inama bagira abahinzi ari uko bajya bakoresha ifumbire y’imborera yumye neza ndetse ngo bakanahinga isuka ijyamo hasi mu butaka kandi bakirinda gukoresha imbuto zihungiye. Yavuze ko nubwo izi nama bazigira abahinzi bitari byagera aho bitanga igisubizo kirambye ku buryo ngo bakeneye umusanzu w’izindi nzego.
Kuri ubu imirenge ya Ngarama, Murambi, Kabarore, Rwimbogo, Kiramuruzi, Gatsibo, Kiziguro na Rugarama niyo imaze kwibasirwa cyane n’utu dusimba aho abahinzi twaririye imyaka barira ayo kwarika.
Ivomo:Igihe