AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gicumbi : Uwafashwe yibye Ingurube yakorewe agashya

Gicumbi : Uwafashwe yibye Ingurube yakorewe agashya
24-12-2022 saa 09:53' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3197 | Ibitekerezo

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko, yafatanywe ingurube bene urugo bavuga ko yayibye akayica akajya kuyigurisha, amara umwanya munini ahetse ku rutugu intumbi yayo, umutwe na wo awufite mu ntoki.

Ubujura bw’amatungo hirya no hino mu byari bugenda buvugwa, ndetse abaturage bakemeza ko hamwe bararana n’amatungo yabo mu rwego rwo kuyarindirira umutekano nubwo ibyo kurarana n’amatungo bitemewe.

Mu Mudurguru wa Akavuza, mu Kagari ka Mukono, Umurenge wa Bwisige haravugwa inkuru y’umusore witwa Banyangabose Theophile w’imyaka 22, ukekwaho kwiba ingurube akaza kugaragara yikoreye intumbi yayo, ndetse afite n’igihanga mu ntoki.

Iri tungo ngo yaryibye kwa Habumugisha Gilbert, ahagana saa tanu z’amanywa, ubwo bari bagiye mu mirimo y’ubuhinzi.

Uriya musore ngo yafashe iriya ngurube arayica, ajya kuyigurisha mu Kagari ka Mabare, mu murenge wa Rukomo.

Gashema Innocent Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwesige, avuga ko biriya byabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo uriya musore ngo yishe ingurube ayiciye igihanga, ayishyira mu mufuka ajya kuyigurisha.

Ati “Bene urugo baje barashakisha, bamenya ko uriya muntu ari we wayibye, ndetse bamenya n’aho yayigurishije.

Uyu muyobozi avuga ko ibyabey bitari bisanzwe, gusa asaba abaturage kumenya umutekano w’ingo zabo, no kubasaba kurara irondo muri rusange.

Hari amakurko avuga ko uriya musore nyuma yo gufatanwa igihanga yajyanywe kuri Polisi, (station ya Shangasha).

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA