AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gisagara/Save : Imihanda bakorewe na VUP yahindutse ibisambu, bo bati ‘Ntayo twari dukeneye’

Gisagara/Save : Imihanda bakorewe na VUP yahindutse ibisambu, bo bati ‘Ntayo twari dukeneye’
19-02-2020 saa 08:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1567 | Ibitekerezo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara bavuga ko bahombejwe n’amasambu yabo VUP yaciyemo imihanda y’imigenderano mu myaka 3 ishize ubu ikaba yarahindutse ibisambu kuko idakoreshwa.

Abaganiriye na UKWEZI ni abo mu kagari ka Rwanza, Umudugudu wa Cyezuburo. Bavuga ko VUP ubwo yakoraga iyo mihanda yayikoze shishi itabona ibangiriza imyaka bari bafite mu mirima irimo amakawa, ibishyimbo, ibigori, insina n’ibindi.

Bakomeza bavuga ko kuva iyi mihanda yakorwa nta modoka cyangwa moto biracamo. Umwe muri bo yagize ati “Mbere harimo amakawa, harimo insina, barabitemaguye nyine bakoramo imihanda, ariko imihanda urabona ko imihanda ntawe ugendamo yapfuye”

Yakomeje avuga ko kuba imihanda idakoreshwa ntibanahahinge ari igihombo, ati “Igihombo twagize ni nk’insina n’amakawa batemaguye no kuba tutahahinga n’imihanda ntikoreshwe. Buriya haburamo ibilo 50 by’ibishyimbo ? Ibishimbo iyo bivuyemo dushyiramo amasaka”.

Aba baturage tubabajije niba iyi mihanda bari bayikenereye umwe yagize ati “None se kubera ububasha bwa Leta twebwe twarenzaho iki”, undi we yagize ati “None se twari kurusha ubuzare Leta”.

Ntabanganyimana Yozefa avuga ko VUP ikora iyi mihanda yatemaguye ibiti by’avoka n’insina byari bibatunze. Avuga ko Leta nta ngurane yamuhaye. Ngo usibye ko yanze guhangana na Leta, iyi mihanda ntayo bari bakeneye.

Ati “Imihanda ntabwo ikoze neza dore ni ibisambu. Ntacyo mbona yatumariye ahubwo ni ahanyura abajura”.

Ntabanganyimana avuga ko aho uyu muhanda wahindutse igisambu unyura mu isambu ye honyine iyo yahahingaga hakera neza yakuragamo umufuka w’ibishimbo. Bivuze ko amaze guhomba imifuka itatu y’ibishyimbo n’itatu y’amasaka hejuru y’umuhanda udafite icyo umumariye.

Ati “Uyu muhanda uretse ikirenge cy’umuntu nta moto ihanyura nta n’igare mbona rihanyura. Uyu muhanda uragenda ukagera iry’ iriya ugahura n’undi ujya mu Rwanza”.

Ndababonye Alphonse avuga ko mbere y’uko iyi mihanda y’imigenderano icibwa mu mudugudu wabo nta mbogamizi bari bafite kuko hari hasanzwe utuyira tw’abanyamaguru.

Bamwe bahawe ingurane y’iyi mihanda abandi ntibayihabwa

Aba baturage bavuga ko iyi mihanda yaciwe mu masambu yabo ikaba yarahindutse ibisambu muri bo hari abahawe ingurane abandi ntibayihabwa.

Abatarahabwa ingurane bavuga ko byatewe n’uko mu gihe cyo guca imihanda batari bafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo. Ngo aho babeneye ibyagombwa bakomeje gusiragira mu buyobozi bishyuza iyo ngurane ariko n’ubu ntibarayihabwa.

Nubwo bavuga ko bahombejwe n’uko aho bahingaga hashyizwe imihanda ikaba yarahindutse ibisambu, ngo ku rundi ruhande imihanda ni iterambere. Bagasaba ubuyobozi ko bwasibura iyi mihanda igatunganywa neza ikajya ikoreshwa. Abatarishyurwa bo icyo bifuza ni uko Leta yabishyura ingurane y’aho yanyujije imihanda.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko iyi mihanda ijya gukorwa icyari kigamijwe ari ukongera ubuhahirane.

Ati “Bagomba kubigira ibyabo bakumva ko bagomba gusigasira ibyiza byagezweho. Niba Leta ibafashije gukora imihanda bo ikiba gisigaye cyabo ni ukuyikoramo imihanda, ni ukuyitaho bakahanyura, haba ari imodoka zihanyura cyangwa se abana bahakinira.

Imihanda bakayitaho kuko twebwe ntabwo dufite intambwe isubira inyuma, ahubwo twabashishikariza kuhapanga imiganda bakayihakorera. Icyo badashoboye nko kumenamo laterite turabafasha tukayimenamo. Dufite imihanda tugenda tukora mu karere kandi icyo tuba dushaka ni uko abaturage bacu bagira ubuhahirane mu tugari, mu mirenge no mu tundi turere”.

Ku kibazo cy’abatarahabwa ingurane Visi Meya Habineza yavuze ko hari gahunda yo kubishyura. Ati “Abo wavugaga batawe ingurane ni abantu batari bafite ibyangombwa by’ubutaka ariko twabashishikariza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA