AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gitifu yarusimbutse ! Umusore witwaje umuhoro yamusanze mu biro ashaka kumutema

Gitifu  yarusimbutse ! Umusore witwaje umuhoro yamusanze mu biro  ashaka kumutema
15-02-2022 saa 13:54' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4200 | Ibitekerezo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona ko mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, yarusimbutse nyuma y’uko umusore wo muri aka Kagari uherutse gufungurwa ku bw’imabazi za Perezida, aje ku biro byako ashaka kumutema ngo kuko bamutanzeho raporo yo gukekwaho ubujura.

Ibi byabaye ku manywa y’ihangu ahagana saa yine za mu gitondo cyo wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ubwo umusore bakunze kwita Genga agiye ku biro by’Akagari agashaka gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona, Jean Paul Rimenyirufite.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikowa yakijijwe n’amaguru kuko ubwo uyu musore yazaga kumutema, undi yahise yirukira mu biro bye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nizeyimana Vedaste yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yari agiye gutema uriya muyobozi nyuma y’uko atanzweho amakuru ko ashobora kuba ari inyuma y’ubujura bwavuzwe muri aka gace.

Ati “Yari yaketswe mu hantu hari haraye habaye ubujura, bakeka ko rero ari uwo witwa Tuyizere [Genga] kuko ni we ukekwaho ubujura dore ko yanafunguwe mu minsi ishize kuko yakoraga ubujura.”

Amakuru avuga ko uyu musore yahise atoroka nyuma yo kugerageza gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.

Ivomo:Radiotv10


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA