AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gutsinda no gutsindwa biri mu bigize ubuzima- P.Kagame abwira abakinnyi ba Patriots yakiriye

Gutsinda no gutsindwa biri mu bigize ubuzima- P.Kagame abwira abakinnyi ba Patriots yakiriye
31-05-2021 saa 15:45' | By Editor | Yasomwe n'abantu 819 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame uyu munsi yakiriye abakinnyi b’Ikipe ya Patriots BBC, ababwira ko gutsinda no gutsindwa ari bimwe mu bigize ubuzima bityo ko kuba bataregukanye irushanwa rya BAL bitagomba kubaca intege ahubwo bakwiye kubikuramo isomo.

Perezida Paul Kagame yakiriye abakinnyi b’Ikipe ya Patriots BBC kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 mu biro bye muri Village Urugwiro.

Bahuye nyuma y’amasaha macye bakinnye umukino wo gushaka umwanya wa gatatu ariko na bwo ntibibahire kuko batsinzwe n’ikipe ya Petro de Luanda ibatsinze amanota 97-68.

Perezida Kagame mu butumwa yagejeje kuri aba bakinnyi, yababwiye ko “gutsinda no gutsindwa biri mu bigize ubuzima. Niba utsinzwe iyi ntsinzwi ntikakubera imfabusa kuko uko gutsindwa bigusigira isomo. Iyo rero hari igitumye utera intambwe ituma uba mwiza kurushaho, iyo na yo ni itsinzi.”

Ikipe ya Patriots, yashimishe abanyarwanda by’umwihariko ubwo yinjiraga muri 1/2 itsinze Clube Ferroviário de Maputo yo muri Muozambique mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Emmanuel Macron icyo gihe wari uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yakunze kureba imwe mu mikino y’irushanwa rya BAL ndetse akaba we na Madamu Jeannette Kagame barebye n’umukino wa nyuma wahuje US Monastir na Zamalek warangiye iyi kipe ya Zamalek ari yo yegukanye igikombe cyari kibaye ku nshuro ya mbere.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA