AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hamenyekanye Umubare w’Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya M23 na FARDC

Hamenyekanye Umubare w’Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya M23 na FARDC
14-11-2022 saa 07:35' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1190 | Ibitekerezo

Aba banyekongo basanzwe batuye mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, basanzwe banafite imiryango yabo mu Rwanda muri iyi Mirenge ya Bugeshi na Busasamana, batangiye guhunga kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru muri aka gace ka Kibumba gatuyemo aba baturage, haramutse humvikana amasasu ari na yo yatumye aba Banyekongo bambuka bakaza mu Rwanda.

Uwiboneye aba baturage, avuga ko haje abaturage 89 barimo abinjiriye mu gice cyo mu Murenge wa Bugeshi ndetse n’abandi binjiriye mu gice cyo mu Murenge wa Busasamana.

Ati “Ni abagore n’abana gusa baje, bahise bajya mu miryango yabo, kwa ba Nyirasenge cyangwa kwa babyara babo kuko mu bice byo mu Rwanda basanzwe bafite imiryango yabo.”

Avuga ko aba bahunze nubwo basanzwe baba ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ari nk’Abanyarwanda kuko bafite imiryango minini mu Rwanda.

Yavuze ko aba baturage bavuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zababwiye ko igihe bazagarukira mu Gihugu cyabo, bazabanza kwishyura amafaranga.

Amakuru y’izi mpunzi kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Nsabimana Etienne, wabwiye ikinyamakuru Igihe ko aba baturage bari kwakirwa neza.

Mu mirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, imaze iminsi yubuye, uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibindi bice byiyongera ku mujyi wa Bunagana umaze igihe uri mu maboko yawo.

Ibice biri gufatwa n’uyu mutwe, bigenda byegera umujyi wa Goma, ku buryo bivugwa ko ubu uyu mutwe uri mu bilometero 5 uvuye mu Mujyi wa Goma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA