AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Imiryango 3 yasenyewe n’ibiza imaze iminsi iba mu bigonyi

Huye : Imiryango 3 yasenyewe n’ibiza imaze iminsi iba mu bigonyi
22-06-2020 saa 23:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1432 | Ibitekerezo

Mu karere ka Huye kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020, hagaragaye imiryango itatu yabaga mu itongo ry’amazu yayo yasenyewe n’ibiza mu mpera z’umwaka ushize wa 2019. Iyi miryango irasaba kubakirwa ikava mu buzima bubi ibayemo.

Iyi miryango ivuga ko yagerageje kubumba amatafari ya rukarakara ngo yiyubakire abayobozi barayanyukanyuka byo kuyangiza.

Ni mu mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango A mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye.

Iyo miryango ni uwa Sekamana Paul na Nyirankuriza, Nyiramukunzi Anastasie na Ubambisi Christophe, umuryango wa 3 ni uwa Geturde Mukarusine.

Aba baturage bavuga ko bahisemo kujya kugondagonda utu tuzu tw’ibyatsi nyuma yo gusohorwa mu nzu y’inkodeshanyo babagamo nyuma yo gusenyerwa n’ibiza.

Bose babarizwa mu kiciro cy’abatishoboye, ndetse bavuga ko muri iyi minsi no kubona icyo kurya bitaboroheye, umwe muri bo yagize ati “Mperuka kurya ejobundi”.

Undi ati “Niyo baduha inzu y’icyumba kimwe nkaguma aho ngaho ntagumye kubungana akarago, bwije naraye aha, bwije naraye aha”.

Umwe muri aba baturage avuga ko yabumbishije amatafari akoresheje inkunga y’ingoboka, ngo haza umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze arayakata arayangiza.

Umuturanyi wabo ati “Ibi se si ibirenge by’inkweto, ubuyobozi se ?, umuyobozi wubahuka gukora ibi urabona ubuyobozi bushyira mu gaciro ?.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, yabwiye Radio Salus dukesha iyi nkuru ko iyi miryango yahise ikodesherezwa aho kuba, ndetse n’umuyobozi wakandagiye aya matafari ngo ari gushakishwa.

Ati “Nta muryango waba hanze kandi ubuyobozi duhari, dufasha umuturage wese wahuye n’ikibazo. Icya mbere cy’ibanze ni uko abaturage babanza gushakirwa aho baba bacumbikiwe mu gihe amacumbi yabo ataraboneka”.

Meya Sebutege avuga ko ubuyobozi butashyigikira ko umuyobozi akandagira amatafari yabumbishijwe n’umuturage, ati “Niba ibyo bintu byarakozwe uwaba yarabikoze yabihanirwa kuko ntabwo ubuyobozi bwashyigikira ikintu nk’icyo”.

Mu murenge wa Mukura honyine habarurwa imiryango 60 yasenyewe n’ibiza itarubakirwa, naho mu karere ka Huye imiryango ifite iki kibazo irenga 500.

Bifuza inzu niyo yaba iy’icyumba kimwe ariko bakava muri ibi byatsi

Buri muryango muri iyi itatu wabaga mu kigonyi cyawo

Amafoto : Oscar Nkundimana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA