Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye ukekwaho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe. Ngo aba bombi bari barashakanye ari ababyara gusa ngo bahoraga mu makimbirane ndetse uyu mugabo yari yaramushakiyeho undi mugore mu nzu imwe.
Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ukekwaho kwica umugore we we witwa Nyirahabimana Francine w’imyaka 33 y’amavuko, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.
Rugira Amandin Jean Paul uyobora Umurenge wa Ruhashya, avuga ko inzego zahise zitangira iperereza ku ubu bwicanyi, ndetse ko uriya mugabo yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Mbazi muri kariya Karere ka Huye.
Yagize ati “Ukekwaho icyaha twamufashe ; naho umurambo wa nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.”
Gusa abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera n’umugabo we bahoraga mu makimbirane ndetse ko abaturanyi bari barabyinjiyemo bakagarerageza kubikemura.
Umwe muri aba baturanyi babo avuga ko ubuyobozi bwari bwarabagabanyije inzu noneho “umwe bamuha igice kimwe undi ikindi, kuko bwavuze ko bagomba kugabana imitungo bahahanye. Ntabwo bari barasezeranye mu mategeko ariko umwe yari mubyara wundi ; bari barashakanye ari ababyara.”
Akomeza agira ati “Ubuyobozi bumaze kubagabanya inzu bwavuze ko buzaza kubagabanya n’amasambu hamwe n’indi mitungo bari bafite. Bishoboka ko ari cyo yamuhoye yanga ko yazahabwa iyo mitungo.”
Uyu muturanyi w’uriya muryango avuga ko kuri uyu wa Gatandatu uriya mugore yari atetse ari na bwo umugabo we yamuhengereye ari muri turiya turimo agahita amukubita ifuni mu mutwe.
UKWEZI.RW