Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko umushumba w’inka z’umuntu bivugwa ko akomeye uherutse gukubita inkoni mu mutwe umusaza wo mu Kagari ka Gasumba mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, yafashwe. Uyu mushumba yafashwe nyuma y’uko bitangajwe kuri Twitter.
Inkuru dukesha Umunyamakuru Ndahira Valens Papy, yatangaje ko uwo mushumba yitwa Nyandwi Jean Paul ngo akaba aragira inka z’umuntu ukomeye.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ndahiro Valens Papy avuga ko uwo mushumba yakubise inkoni mu mutwe umusaza witwa Uzabakiriho Augustin aramukomeretsa cyane.
Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza igikomere cy’uwo musaza, bugira buti “Yakubiswe n’umushumba wari urimo kumwoneshereza witwa Nyandwi amumena umutwe ngo ubuyobozi ntihagira icyo bubikoraho ngo kuko uyu mushumba aragirira ukomeye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwahise butanga umucyo kuri iki kibazo aho na bwo bwasubije ubu butumwa bw’Umunyamakuru, buvuga ko uriya mushumba koko yakubise inkoni uriya musaza kuko yari amuragiriye mu isambu.
Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, buvuga ko “Uyu musaza wakubiswe yavuye kwa muganga, harakomeza gukurikiranwa ko ameze neza. Uwamukubise yahise acika, ariko ku bufatanye bw’inzego ari gushakishwa.”
Nyuma y’amasaha macye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwongeye gusubiza buriya butumwa, buvuga ko uriya mushumba yafashwe.
Ubu butuma bugira buti “Nyandwi Jean Claude ukekwaho gukubita agakomeretsa uyu musaza amaze gufatwa no gushyikirizwa RIB.”
UKWEZI.RW