Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 1 Kanama 2019 aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame yafunguye hoteli igezweho yubatswe mu karere ka Musanzwe ahitegeye ikirunga cya Sabyinyo.
Perezida Kagame yavuze ko Singita Group ifite izina rikomeye mu bijyanye n’ amahoteli agaragaza ko ari amahirwe kuba u Rwanda rwiyongereye ku bihugu iyi kampani ikoreramo.
Inzu zigize Singita Kwitonda Lodge na Kataza House zubakishijwe ibikoresho birimo amakoro yo mu karere ka Musanze n’ imigano.
Perezida Kagame yashimye amahitamo y’ibikoresho byifashishijwe mu kubaka no kuba iyi hoteli ifite uburyo bwo gukoresha ingufu z’izuba.
Umukuru w’ igihugu yashimangiye ko kimwe na Singita, u Rwanda rushaka kwakira neza abarugana, aho gutanga serivisi nziza bigomba kuba ku isonga.
Yakomeje ati “Ndanasaba abantu batuye hano gukora cyane kugira ngo bahuze n’ibikenewe n’iyi Lodge, kugira ngo bizajye bigurishwa hano.”
Ibiciro
Ubuyobozi bw’ iyi Lodge buvuga ko ibiciro byayo bizajya bihinduka bitewe n’ibihe. Uko bihagaze uyu munsi uwakwifuza kuharara ari wenyine yakwishyura $1750 ku ijoro rimwe, uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda nibura ni miliyoni 1.6 Frw, mu gihe abantu babiri bishyura $3500.
Kurara muri Kataza House byo bishobora kugera ku 8000$ ku ijoro rimwe ku bantu babiri, barengaho bikaba $15 000 ku ijoro rimwe. Muri icyo giciro haba hakubiyemo n’ibintu byose umuntu akenera muri iryo joro, birimo ibyo kurya no kunywa.
Impamvu yiswe ‘Kwitonda’ Lodge
‘Singita Kwitonda Lodge’ yitiriwe ingagi y’ingabo yari izwiho ubwitonzi. Iyi ngagi yapfuye muri 2012 ifite imyaka 40. Yabanje kubura mu muryango wayo nyuma iza kuboneka itagihumeka.
Luke Bailes, washinze Singita, yashimiye Perezida Kagame n’abandi bose batumye Singita ibasha gufungura inyubako mu Rwanda, bityo inzozi zayo zigahinduka impamo nyuma y’imyaka itanu y’imirimo inyuranye muri iki gihugu.
Ati “Dushimishijwe no kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse no gutanga umusanzu mu rwego rwo kwakira abantu mu Rwanda.”.
Mu 1993 nibwo Singita Group yatangiye ishoramari mu bukerarugenda. Iyi hoteli Singita Kwitonda Lodge na Kataza House zije ziyongera ku zindi Lodge iyi kampani isanganwe muri Tanzania (muri Grumeti Game Reserve na Lamai), muri Zimbabwe (Singita Pamushana Lodge) no muri Afurika y’Epfo (Singita Sweni Lodge na Singita Sabi Sand.)