AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibivugwa n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Ibivugwa  n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
4-08-2022 saa 11:15' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 944 | Ibitekerezo

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa budasanzwe mu gihugu cya Mozambique, zatangaje ko zifatanyije n’ingabo z’icyo gihugu n’iz’umuryango wa SADC zabohoje abaturage 600 bari iminyago y’ibyihebe bigendera ku mahame ya Islam.

Urubuga rw’ingabo z’igihugu ruvuga ko kuva mu kwezi kwa Kane 2022 izi ngabo zifatanyije n’iza Mozambique, ndetse n’iza SADC ziri mu rugamba rukomeye rwo gusenya ibirindiro by’imitwe y’ibyihebe ikorera muri kiriya gihugu.

Intambara irabera mu mashyamba ya Catupa aho ibyihebe bifite indiri mu Muajyaruguru y’Uburengerazuba mu Karere ka Macomia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Bamwe mu barwanyi bakuru ba M23

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko biriya bikorwa bya gisirikare byabohoye abaturage 600 bari mu maboko y’ibyihebe.

Nyuma y’imirwano ikomeje, umutwe w’ibyihebe (Islamic State) ikorera muri Mozambique izwi ku izina rya IS-MOZ, abarwanyi bawo bahungiye ahitwa Nkoe na Nguida muri kariya karere ka Macomia, ariko nab wo ngo ingabo zirakomeza kubahiga.

Umwe mu baturage witwa Abdulahim Abrugo w’imyaka 59 ari mu bari bagizwe ingaruzwamuheto n’ibyihebe, yashimiye ingabo zifatanyije kuba zabashije kubasubiza mu mutekano, aho yari mu mashyamba ya Catupa.

Ingabo z’u Rwanda zijeje uriya mugabo ko umukobwa we ukiri mu maboko y’ibyihebe na we ashobora kuzaboneka ari muzima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA