AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyakozwe n’Indorerezi z’u Bufaransa i Musanze ubwo Twagiramungu yatsindwaga amatora mu 2003, Ambasaderi wa Amerika yakoze agashya i Kigali

Ibyakozwe n’Indorerezi  z’u Bufaransa i Musanze  ubwo Twagiramungu  yatsindwaga amatora mu 2003, Ambasaderi wa Amerika yakoze agashya i Kigali
19-08-2022 saa 08:53' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1605 | Ibitekerezo

Twagiramungu Faustin ni umwe mu bantu bamaze igihe kinini bagaragaza ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yigeze gukorera nka Minisitiri w’Intebe.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri politiki y’u Rwanda, cyane cyane mu ishyaka MDR. Twagiramungu niwe wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano yarahiriye ku wa 19 Nyakanga 1994.

Icyo gihe yari ari muri Guverinoma iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida.

Nyuma y’umwaka umwe, Twagiramungu yahise ahunga mu gihe iyi Guverinoma yari arimo yagombaga kumara imyaka itanu hagategurwa amatora rusange, gusa yaje kongerwaho indi ine yo gusana igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside. Twagiramungu yahunze nyuma yo kwegura.

Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, Twagiramungu yasubiye mu Rwanda mu 2003, agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Kagame wagize amajwi 95,0% naho we akagira 3,62%.

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko iyo urebye usanga Twagiramungu yarafashe icyemezo cyo kwiyamamaza bitewe n’abanyamahanga bari bamuri inyuma.

Ati “Buriya Twagiramungu yavuye aha aragenda ajya i Burayi agezeyo bati ’rero Twagiramungu uri Umuhutu kandi Abahutu nibo bishe Abatutsi kandi muri benshi, subirayo uratorwa mwongere mutegeke’ ; ntamenye ko Abanyarwanda twateye intambwe ko ayo macakubiri tutakiyarimo. Araza ariyamamaza agenda avuga ati ’rwose nagaruye ishyaka rya data na mama ubwo ni MDR Paremehutu, agize atya abona 3%.”

Indorerezi z’u Bufaransa zararize

Kimwe mu bihugu byari bifite abantu benshi bari inyuma ya Twagiramungu ni u Bufaransa bitewe n’uruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwatumye kitumvikana na FPR.

Tito Rutaremara yavuze ko mu matora ya 2003 iki gihugu cyari cyizeye ko Twagiramungu azatsinda kuko cyamubonaga mu bwoko bw’Abahutu kandi kikumva ko aribo benshi mu gihugu.

Ubwo amatora yabaga ndetse n’ibikorwa byo kubarura amajwi bigatangira, indorerezi z’u Bufaransa zatunguwe no kubona Twagiramungu ari gukubitirwa ahareba i Nzega ndetse bamwe muri bo baraturika bararira.

Ati “Ndibuka muri Musanze ikiri Ruhengeri, Abafaransa bagiye kwicarayo icyo gihe hari abagore babiri b’indorerezi bagiye kwicara aho bari kubara amajwi, icyo gihe Leta yari yavuze iti ’abo bantu mugende mubereka amajwi’, bakabara bati ’Kagame ubundi bakabereka’.”

“Barabara bati ’Kagame, Kagame, Kagame’ bageze nko kuri 1000 bataravuga Twagiramungu, Abafaransakazi bari bari aho babonye bageze ku majwi 10000, Twagiramungu afite amajwi atanu gusa baraturika bararira, ibyo ni ibintu byabaye.”

Undi wagaragaje imyitwarire idasanzwe muri aya matora ni Margaret K. McMillion wari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Uyu mugore wakurikiranye ibikorwa by’amatora byabereye i Kagugu mu Mujyi wa Kigali na we ari mu batunguwe no gutsindwa kwa Twagiramungu.

Tito Rutaremara ati “Ambasaderi wa Amerika yagiye ahaberaga amatora i Kagugu afite ibyo kurya bye, bahera mu gitondo batora ari aho n’abamuherekeje noneho batangira kubara bati ‘Kagame, Kagame, Kagame’ bigera ku bantu 100 bataravuga Twagiramungu, bigeze ku bantu 3000 bavuze Twagiramungu gatatu afata ibintu bye aragenda.”

Icyari cyihishe inyuma ya raporo ya EU inenga amatora

Nyuma y’aya matora y’umukuru w’Igihugu, raporo zatanzwe n’indorerezi zari zoherejwe n’ibihugu bitandukanye zagaragaje ukunyuranya.

Indorerezi zo muri Afurika y’Epfo zitangaje ko amatora yagenze uko byari biteganyijwe kandi ko umutekano wari wose ku biro by’itora bashoboye kugeraho, mu gihe izo mu bihugu by’i Burayi zo zavuze ko nubwo byagenze neza ahanini hari n’ahabonetse amakosa.

Indorerezi zo muri Afurika y’Epfo zavuze ko Abanyarwanda bitabiriye cyane ibikorwa by’amatora kandi bari banabyishimiye.

Ibyavuzwe n’izi ndorerezi zo muri Afurika y’Epfo byashimangiwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, yavuze ko amatora yageznze neza. Ngo yakozwe mu mucyo kandi uburenganzira bwa buri wese bwarubahirijwe.

Indorerezi z’Ubumwe bw’u Burayi zavuze ko nubwo hari umutuzo hari na bimwe mu bitaragenze neza. Zavuze ko uburyo bwakoreshejwe budahuye ndetse zinarega Paul Kagame kuba yaratanze n’ibintu mu baturage bagereranya no kugura amajwi.

Izi ndorerezi kandi zavuze ko habayeho ikoreshwa ry’abahagarariye inzego z’ibanze mu kujyana abantu mu nama za Kagame.

Ikindi zanenze ngo ni uko mu biro by’itora ngo hari hamwe na hamwe hari abahagarariye Kagame gusa n’abahagarariye komisiyo y’Amatora.

Mu gusoza iyi raporo izi ndorerezi zamaganye uburyo Twagiramungu yarezwe cyane amacakubiri kandi bigakoreshwa cyane mu itangazamukuru.

Umuvugizi w’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Colette Flesch, yavuze ko hari n’aho amasanduku y’amatora yari yamaze kuzuzwa amajwi ; ahandi ngo hari lisiti z’abatora z’impimbano.

Muri iki kiganiro na Tito Rutaremera yavuze ko uku kunenga amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2003 kw’indorerezi za EU kwatewe n’uko uwari uziyoboye yashatse kwitwara mu buryo budakwiriye.

Uwari uyoboye izi ndorerezi ni Glenys Kinnock, umugore wa Neil Kinnock wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Tito Rutaremera yavuze ko uyu mugore yakurikiranye amatora yabereye muri Ruhengeri (ubu ni mu karere ka Musanze) ariko arangiye ashaka gucyura isanduku irimo amajwi.

Ati “Umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Neil Kinnock ari we wari ukuriye indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, amajwi amaze gukusanywa bagombaga kuyajyana ku karere ariko we ashaka kuba ari we uyatwara, bati ese nutwara aya hano uratwara n’ay’ahandi hose, bati ‘wowe uri iki ?’, dukurikire urebe niba hari aho tunyura, ati ‘oya nimubimpe mbitware’ baramwangira bati ’genda ntabwo tubiguhaye.’”

Tito Rutaremera yakomeje avuga ko uku kwangirwa gutwara amajwi kwatumye Glenys Kinnock arakara ndetse mu mugoroba ahura n’abandi badipolomate bari i Kigali ababwira ko “RPF ari abanyagasuzuguro, bityo bikwiye gutangazwa ko amatora atagenze neza.”

Iki cyifuzo Glenys Kinnock ntiyacyumvikanyeho n’uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda ngo “kuko yahise ahamagara Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cye amubwira ko amatora yo mu Rwanda yagenze neza ariko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushaka gutangaza ko yagenze nabi ngo kuko basuzuguwe nk’uko bitangazwa na IGIHE dukesha iyi nkuru.

Umwarimu Hakizimana Innocent avuga ko ari kuzira kuba yaravuze ko aziyamamaza

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA