AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyavuye mu Iperereza ry’Ibanze kuri Ruswa ivugwa muri FERWAFA ,Babiri batawe muri yombi

Ibyavuye mu Iperereza ry’Ibanze  kuri Ruswa ivugwa muri FERWAFA ,Babiri batawe muri yombi
23-06-2022 saa 11:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1744 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ku bibazo bya ruswa bikekwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryagaragaje impamvu zikomeye kuri bamwe ndetse babiri bakaba batawe muri yombi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko nyuma y’iri perereza ry’ibanze, uru rwego rwataye muri yombi Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan.

Yavuze ko aba bombi bakekwaho ibyaha bitatu ; (1) Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, (2) kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, (3) guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Dr Murangira yagize ati “Ibi byaha bibiri bikurikirana bihanishwa ibihano bimwe akaba ari igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw na Miliyoni 3 Frw.”

Naho icyaha cya mbere cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganywa n’ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’itegeko ryere ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Aba bagabo bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, umwe acumbikiwe kuri station ya Rwezamenyo mu gihe undi afungiye kuri station ya Nyarugenge.

Dr Murangira avuga ko RIB iri gukora dosiye y’ikirego cy’aba bagabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzabaregera inkiko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA