Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeje ko indege y’ingabo zayo yavogereye ikirere cy’u Rwanda, gusa ngo ntibyakozwe igamije ubushotoranyi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo ivuga ko indege y’ingabo za Congo (FARDC), yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Iyo ndege yahageze ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Congo yashyize hanze itangazo ivuga ko indege ishinzwe ubutasi y’ingabo z’icyo gihugu "idafite intwaro yibeshye ikaguruka mu kirere cy’u Rwanda".
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bitakozwe ku bushake cyangwa hagamijwe kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu, nk’uko nabo batishimira abavogera icyabo.
#RDC Communiqué du Gouvernement de la République à propos du survol de l’espace aérien rwandais par un avion de chasse congolais.👇🏾 pic.twitter.com/HYcYScHXT9
— Ministère de la Communication et Médias/RDC (@Com_mediasRDC) November 7, 2022
Ntabwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje niba hari indi migambi mibisha baba bamenye yagenzaga iyo ndege.
Ibibazo by’iyi ndege bije byiyongera ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, ushingiye ku ntambara imaze igihe ihuza FARDC n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.
Congo ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, rukabihakana ruvuga ko Congo irwifashisha nk’urwitwazo no kunanirwa gukemura ibibazo biyugarije.