Idamange Iryamugwiza Yvonne uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yihannye inteko y’Urukiko imuburanisha, nyuma yo kwemeza ko azaburana mu muhezo, agahita avuga ko abona iriya nteko itazamuha ubutabera.
Ubushinjacyaha uyu munsi bwagejeje ku nteko y’Urukiko icyifuzo cyo gushyira uru rubanza mu muhezo kuko hari impungenge ko Idamange ashobora gukomeza kwamamaza ibitekerezo bye mu gihe yaba aburanishirijwe mu ruhame.
Ni icyifuzo cyatewe utwatsi na Idamange ubwe ndetse n’abamwunganira aho bavugaga ko ibyaha akurikiranyweho byakozwe mu ruhame bityo ko akwiye kuburanishwa mu ruhame.
Idamange uvuga ko aharanira ko mu Rwanda Demokarasi iganza, yavuze ko niba ubutabera bwizewe mu Rwanda akwiye kuburanira mu ruhame.
Yagize ati “Mwemere ko mburanira mu ruhame niba mu Rwanda hari Demokarasi kandi ubutabera bukaba bwigenga.”
Idamange Iryamugwiza Yvonne yagize ati “Ndagira ngo mbwire Urukiko ko kuburanira mu muhezo kuri njye bitashoboka.”
Nyuma yo kumva impaka z’impande zombi, Inteko iburanisha uru rubanza yiherereye, yanzura ko uru rubanza ruzabera mu muhezo.
Ni icyemezo kitakiriwe neza n’uregwa ari we Idamange Iryamugwiza Yvonne wahise yihana Inteko imuburanisha ngo kuko abona atazahabwa ubutabera buboneye.
Urubanza rwagombaga gukomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, ntiruzaba kuko Uregwa (Idamange) yihannye inteko imuburanisha bikaba biteganywa ko hazashyirwaho indi nteko izasuzuma ubwihane bwe.
UKWEZI.RW