Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko urubanza ruregwamo Idamange Iryamugwiza Yvonne rwaburanishwa mu muhezo kuko hari impungenge ko kumuburanishiriza mu ruhame ashobora gukomeza kwamamaza ibitekerezo bye birimo guhakana Jenoside.
Ubushinjacyaha bwatanze iki cyifuzo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwasubukuraga urubanza ruregwamo Idamange.
Ubwo uru rubanza rwasubukurwaga uyu munsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite icyifuzo bwifuza kugeza ku rukiko, buhita bumenyesha inteko iburanisha uru rubanza ko kuba Idamange yaburanishirizwa mu ruhame byamuha umwanya wo gukomeza kwamaza ibitekerezo bye bibi.
Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y’ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”
Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Ku nyungu z’umutekano no kunyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”
Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha no guteza imvururu muri rubanda bikekwa ko biri mu bigize ibiganiro yakoraga kuri YouTube, mu iburanisha riheruka yabuze ku ikoranabuhanga ubwo yabwiraga Urukiko ko agiye kwitunganya rugategereza rukamubura.
Idamange wahawe umwanya ngo avuge ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, yavuze ko ibyaha akurikiranyweho byakorewe mu ruhame bityo ko akwiye no kuburanishirizwa mu ruhame.
Yavuze ko Urukiko rwamuhamagaje mu ruhame ku buryo bitakumvikana ko ubu ari bwo Ubushinjacyaha bwasaba ko aburanishirizwa mu muhezo.
Ati “Cyane cyane ko ibyaha muvuga ko nakoze bigaragara ko nabikoze mu ruhame kandi mwandeze mu ruhame. Ntabwo numva uburyo uyu munsi najya kuburana bakamburanishiriza mu muhezo.”
Abanyamategeko bunganira Idamange, bavuga ko kiriya cyifuzo cy’Ubushinjacyaha kinyuranyije n’amategeko kuko ubusanzwe Urukiko ari rwo rugena niba urubanza ruburanishwa ryajya mu muhezo.
Bavuze kandi ko buriya busabe bw’Ubushinjacyaha bwaje mu buryo butunguranye bityo ko budakwiye guhabwa agaciro kuko ngo ibyakozwe n’Ubushinjacyaha binyuranyije n’Ubunyamwuga.
Umushinjacyaha wahawe umwanya wo kuvuga ku byari bimaze gutangazwa n’uruhande rw’Uregwa, yavuze ko kiriya cyifuzo cyoherejwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, akavuga ko badakwiye kuvuga ko ari ubunyamwuga bucye.
Inteko iburanisha uru rubanza yamaze kumva impande zombi, ihita ifata umwanya wo kwiherera kugira ngo isuzume buriya busabe bw’Ubushinjacyaha.
UKWEZI.RW