Mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorerwa kuri Murandasi bukorwa na Deutsche Welle, bwagaragaje ko mu gihe Afurika yose yaba ari igihugu kimwe cyayoborwa na perezida Kagame kubera ubunararibonye n’ubuhanga budasanzwe afite.
Nyuma ya Sankara, Mandela na Lumumba, urubyiruko rwa Africa rwakoreweho ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ubu rufite undi muyobozi rwibonamo cyane nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Metrodakar.net cyomuri Senegal.
Iki kinyamakuru kivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na « Deutsche Welle » ifite icyicaro mu Budage ngo hagiye habazwa urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye uwo babona wayobora Afurika ibaye ari igihugu aho hafi ya bose basubije ko ari Perezida w’u Rwanda Paul Kagame babona wayiyobora ibaye ari igihugu.
Mu bisubizo birenga 100 byatanzwe n’urubyiruko rwabajijwe , 90% muri bo bose bahurije kukuba babona Perezida Paul Kagame nk’uwashobora kuyobora Afurika yose ibaye ari igihugu kubera ubutwari n’ubunararibonye bamubonamo.
Uru rubyiruko rwabajijwe impamvu ruhurije kuri Kagame, rwasubije ko Kagame ari umuyobozi ukora cyane kandi neza kandi akanashyira cyane imbaraga mu kwita ku nyungu z’abaturage.
Mu bindi uru rubyiruko rwashingiyeho rutora Perezida Kagame ngo ni uko ari umugabo utavugirwamo, akaba umuntu urwanya ruswa n’akarengane agaharanira cyane kuzamura ubukungu bw’igihugu cy’u Rwanda.