Imvura yaguye ku wa 31 Nyakanga 2022 yahitanye abantu ba biri mu bo mu karere ka Karongi, murenge wa Mutuntu Aho bita I gisayura , aba bombi batwawe n’uruzi rwujujwe n’imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba w’ejo ku cyumweru.
Iyi mvura yatangiye kugwa nyuma ya sa sita yaje gukara k’umugoroba kuburyo uruzi rwa Mbirurume rwuzuye rukaba Ari narwo rwahitanye umusaza witwa J.claude Ntawumenyumunsi (bahimba Gafaranga). si uyu gusa kuko iyi mvura yahitanye n’undi Mugeni wari Uri mu kwezi Kwa buki, wagiye hanze imvura ikamufatirana bikarangira amazi amutwaye,ndetse akaburirwa irengero kimwe n’uyu musaza wari Uri mu myaka ya za 65 cyangwa se hejuru, wari yiviriye muri Sosiyete (society) .
Iyi mvura yaje isoza ukwezi benshi bemeza ko yangije byinshi ,kuko benshi bari bazi ko binjiye mugihe cy’izuba, nyamara ikaba yaje itunguranye bigatuma ibafatirana.
Nta mubare w’ibyangiritse wari washyirwa ahagaragara nk’uko bitangazwa na Rwandatribune dukesha iyi nkuru.