AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Herekanywe abantu 37 barenze ku mabwiriza barimo abafashwe bakina Film

Kigali : Herekanywe abantu 37 barenze ku mabwiriza barimo abafashwe bakina Film
1er-03-2021 saa 17:57' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1546 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 37 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 barimo 27 bafashwe bari gufata amashusho ya film.

Aba bantu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, barimo bariya 27 bariho bafata amashusho ya film mu nzu zicumbikirwamo abantu by’igihe gito zizwi nka Guest House iherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, naho abandi 10 bari bahinduye akabari mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufata abantu nk’aba barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagiriye inama urubyiruko rukomeje gufatirwa mu bikorwa nk’ibi, avuga ko uretse kuba bahakura ibyago byo kwanduriramo COVID-19 ariko biriya byaha binahanirwa.

Yagize ati “Usibye ko ari n’ibyaha bihanirwa, ushobora no kubijyamo ukahandurira covid19, ni yo mpamvu tutazahwema gufata ababijyamo amategeko akabakurikirana.”

Aba bafashwe uko 37 bararekurwa ari uko babanje kwipimisha icyorezo cya COVID-19 baniyishyurire ubundi bacibwe amande y’ibihumbi 25 Frw kuri buri muntu.

CP John Bosco Kabera kandi avuga ko uwateguye ibirori cyangwa nyiri nzu byabereyemo we acibwa amande y’ibihumbi 200 Frw.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA