AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri muto muri Guverinoma y’u Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Minisitiri muto muri Guverinoma y’u Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
22-12-2022 saa 07:23' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3373 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022,nibwo Dr. Butera yasezeranye imbere y’amategeko na Diana Kamili, mu muhango witabiriwe na bamwe bo mu miryango yabo.Dr Yvan Butera uherutse kurarahirira kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Dr Butera , umuto muri Guverinoma y’u Rwanda ,Tariki 30 Ugushyingo 2022, nibwo yarahiriye yarahiriye inshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Dr Yvan Butera na Diana Kamili, wabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali, uyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge.

Dr Yvan Butera afite imyaka 32 gusa, ubwo yari amaze kurahirira izi nshingano, umukunzi we Diana Kamili ubu wamaze kuba umugore we mu buryo bw’amategeko, yamugaragarije urwo amukunda ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe.

Diana Kamili wifashishije ifoto ya Dr Butera ubwo yarahiraga, yagize ati “Birenze kuba untera ishema Dr Yvan Butera.” Arangije ashyiraho akarangabyiyumvira k’umutima gasobanura urukundo.

Biteganyijwe ko indi mihango yo gushyingiranwa hagati ya Dr Butera na Diana Kamili izaba mu minsi micye iri imbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA