AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto:Kuri Nyabarongo habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yabuze feri igonga izindi modoka

Mu mafoto:Kuri Nyabarongo habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yabuze feri igonga izindi modoka
25-08-2020 saa 12:20' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 18262 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ku kiraro cya Nyabarongo mu muhanda uva Kigali werekeza I Bugesera, habereye impanuka y’ikamyo igonze imodoka zari ziri mu muhanda.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2020, aho bivugwa ko ikamyo ya East African Cooperative of Transporters (EACT) yari itwaye umucanga.

Abaturage babonye iyi mpanuka bavuze ko ikamyo ibuze control igenda igonga izindi modoka.

Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda twagerageje kuzivugisha ntibyadukundira gusa ubwo twateguraga iyi nkuru hari abaturage bavugaga ko ahabereye iyi mpanuka hari haryamye abantu benshi bigaragara ko bakomeretse.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA