AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ndakwizera kandi ndagushyigikiye- Arthur avuga ku mukunzi we weruye ko Dr Kayumba yashatse kumusambanya

Ndakwizera kandi ndagushyigikiye- Arthur avuga ku mukunzi we weruye ko Dr Kayumba yashatse kumusambanya
28-03-2021 saa 08:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4608 | Ibitekerezo

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur yagize icyo avuga ku mukunzi we Fiona Muthoni Ntarindwa weruye ko Dr Kayumba Christopher yigeze gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uyu munyarwenya wanyujije ubutumwa kuri Twitter asubiza ubwari bwatangajwe n’umukunzi we Fiona Muthoni Ntarindwa agaragaza ko ari we mukobwa Dr Kayumba yari agiye gufata ku ngufu, yabaye nk’umwihanganisha.

Nkusi Arthur yagize ati “Mukundwa, nterwa ishema n’imbaraga n’ibakwe byawe. Ndakwizera kandi ndagushyigikiye.”

Uyu munyarwenya utarakunze kwerura umukunzi we, muri Mutarama ni bwo yeruye ko amaze igihe akundana na Fiona Muthoni Ntarindwa na we utari mushya mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kuko yakunze kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Icyo gihe Arthur yabivuze mu kiganiro gitambuka kuri radio asanzwe akoraho ariko icyo gihe yari yaje nk’umutumirwa, yavuze ko we n’uyu mukunzi we bakundanye kuva muri 2015 ndetse ko yumva adateze kugira uwo azasimbuza uyu mukobwa.

Ni ukuvuga ko ibivugwa na Fiona Muthoni Ntarindwa ko yari agiye gufatwa ku ngufu na Dr Kayumba, bishobora kuba byarabaye ari mu rukundo na Nkusi Arthur kuko ngo batangiye gukundana muri 2015 hanyuma biriya avuga ko yari agiye gukorerwa, akaba avuga ko byabaye muri 2017.

Gusa Dr Kayumba we akomeje guhakana ibi avugwaho, akavuga ko uriya mukobwa ari umubeshyi ahubwo ko ari we wakunze kumwikururaho ndetse ngo we akamubera ibamba ngo kuko yari yaramaze kumenya ko akoresha umubiri kugira ngo agere ku ntego ze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA