AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nsabimana ‘Sankara’ yavuze ko Perezida wa Zambia yemereye MRCD kuzayifasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Nsabimana ‘Sankara’ yavuze ko Perezida wa Zambia yemereye MRCD kuzayifasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
13-07-2020 saa 14:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2415 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020, urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwasubukuye iburanisha ku rubanza rwa Nsabimana Callixte ‘wiyise Majoro Sankara’ yahishyuye ko Perezida wa Zambia Edgar Lungu yabateye inkunga.

Muri uru rubanza abaregera indishyi biyongereye bariyongereye ubu bageze kuri batandatu nk’uko byatangajwe na Perezida w’iburanisha.

Uru rubanza ruri kuburanishwa hakoreshwe ikoranabuhanga ry’amashusho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Abacamanza batatu n’umwanditsi bari mu cyumba cy’urukiko i Nyanza, Nsabimana Callixte ari muri gereza ya Mageragere i Kigali hamwe n’umwavoka we.

Sankara yahise ahabwa umwanya, avuga ko mbere yo kwisobanura icyaha ku cyindi aregwa, ashaka kugira ikindi avuga, ko hari igihugu n’umuperezida wacyo adashaka kuvuga bateye inkunga umutwe wa MRCD.

Urukiko rwamusabye ko abivuga kuko ‘nta mabanga akwiye kubamo kuko abaregera indishyi bari mu rukiko bashaka kubyumva.

Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.

Sankara yavuze ko kugira FLN yari abereye umuvugizi itangire kugaba ibitero byaturutse ku nkunga bari batewe na Zambia. Ati “Mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko mfatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN”.

Muri uru rubanza ibihugu Sankara yari yabanje kuvuga ko byabafashije mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ni Uganda n’u Burundi. Bivuze ko Zambia ibaye igihugu cya gatatu gishobora kuba cyari inyuma y’umutwe wa FLN.

Mu kwiregura ku cyaha cyo ‘kurema umutwe w’ingabo utemewe’ yavuze ko iki cyaha acyemera, avuga ko yawubereye umuvugizi. Ngo yawinjiyemo tariki 15 Nyakanga 2018, gusa ngo ntabwo yagize uruhare mu kuwushinga.

Callixte Nsabimana yabwiye urukiko ko yigeze guhura na Kayumba Nyamwasa amuzimanira icyayi. Nyuma ngo yaje kumenya ko ari umuntu mubi, arumirwa ! Yasabye imbabazi avuga ko yashutswe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA