AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyabihu : Abantu 62 bafashwe basengera mu buvumo buri mu ishyamba rwagati

Nyabihu : Abantu 62 bafashwe basengera mu buvumo buri mu ishyamba rwagati
18-04-2021 saa 09:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1269 | Ibitekerezo

Abantu 62 bafashwe bari gusengera mu buvumo buri mu ishyamba rya Gishwati mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Aba bantu 62 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu.

Abenshi muri bo bari bavuye mu mirenge ya Kanzenze, Mudende yo mu Karere ka Rubavu na Bigogwe muri Nyabihu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul, yemeje aya makuru avuga ko bagiye kuganirizwa hanyuma bagacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza ya COVID-19.

Ati “Ni abantu bagiye gusengera mu buvumo, ngo kuri bo ni uko ariho babonera agakiza, ni bantu 62 barimo abagore 45 n’abagabo 14 n’abana batatu bafashwe na Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze, bigaragara ko harimo ubujiji turabaganiriza banacibwe amande nk’abantu bigometse ku mabwiriza ya Covid-19 kuko aho bari nta ntera yari iri hagati y’umuntu n’undi’’.

Yashoje avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kuganiriza abaturage bakubahiriza amabwiriza nk’uko bayahawe kuko kujya gusenga mu buvumo bisa nko kwigomeka.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, mu Karere ka Nyabihu ntabwo hakunze kugaragara abantu bafatwa barenze ku mabwiriza nko mu baturanyi babo ba Rubavu aho abenshi bagiye bafatirwa mu tubari cyangwa basengera mu misozi akaba ari nayo mpamvu abenshi mu bafashwe baturutse mu Karere ka Rubavu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA