Umukecuru witwa Nyirabambogo Marthe wamenyekanye cyane nka ‘Nyirakuru w’Abazunguzayi’ yavuze byinshi byerekeye ubuzima bukakaye yanyuzemo mu myaka isaga 35 yabaye mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali ari umuzunguzayi, anasaba Perezida Kagame imbabazi ku magambo atari meza yigeze kumuvugaho.
Uyu mukecuru yabigarutseho mu buhamya yatanze ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, byari byateguwe na Syndica y’abakozi bakora imirimo itandukanye itanditse (SYTREICI).
Nyirabambogo yemeza ko izina ‘nyirakuru w’abazunguzayi’yaryiswe bitewe n’imyaka yamaze muri uwo murimo, ndetse akaba yaranagiraga uruhare rukomeye mu kujyana bagenzi be muri ubu bucuruzi.
Yagize ati “ Nashishikarije benshi kuyoboka ubuzunguzayi mbigisha gukata umujyi, nkabigisha kwihanganira ibibazo bikomeye bahuriragamo nabyo ku buryo twari tumaze kumera nk’ibisimba kuko nta waduteraga ubwoba.”
Nyirabambogo Marthe ‘Nyirakuru w’abazunguzayi’ avuga ko mu myaka isaga 35 akora ubucuruzi bw’ubuzunguzayi azenguruka imihanda hafi ya yose yo mu mujyi wa Kigali, ngo yahuriyemo n’akaga gakomeye cyane adateze kuzibagirwa.
Yagize ati “ Mu bazunguzayi twahuriyemo n’ingorane, tugakubitwa, yewe twahuye n’akaga, turafungwa, ntibatinye no gukubita umuntu waraye abyaye, baramukubitaga bakamukurubana mu muhanda.”
Avuga ko yafunzwe inshuro nawe atazi umubare muri gereza ifungirwamo inzererezi ya Gikondo, ariko yafungurwa akongera agasubiramo ari nako yazanagamo abandi bakiri bato yitaga abuzukuru be.
Yagize ati “ Twarafatwaga tugakubitwa tukajyanwa i Gikondo, igifungo cyarangira tugataha tugasubira mu muhanda. Nafungwaga nk’ukwezi cyangwa ukwezi n’igice kandi nafunzwe kenshi ku buryo ntazi inshuro nafunzwe.”
Nyirabambogo Marthe yavuze ko ubwo bahabwaga isoko muri gahunda yo kubavana mu mihanda, ngo yavuze amagambo atari meza kuri Perezida Kagame. Avuga ko ubwo bamwe mu bayobozi bari babasuye abazunguzayi ngo yabasabye ko bajya kubwira Perezida Kagame ko ngo yabahaye ’imboga zitagira ubugari’.
Nyuma yo kugaragaza ko yicuza bikomeye ibyo yavuze, Nyirabambogo yaboneyeho kubisabira imbabazi, kuko ngo yabikoreshejwe n’imyitwarire idahwitse yarangaga abazunguzayi.
Yagize ati “Nzamuye amaboko yanjye yombi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ambabarire kuko nabivugishijwe n’uko nari nkiri mayibobo yo mu muhanda. Ubu twaranezerewe, imboga zirahari, amagi turayabona yewe n’ifiriti turayirya.”
Yavuze ko ashimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame watekereje ku bazunguzayi, bakubakirwa amasoko agezweho, bakavanwa mu buzima bugoye bwo mu muhanda, bamwe bagahabwa igishoro ndetse bakigishwa no gukorana n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo, ubu bakaba bakora ubuicuruzi bufite icyerekezo.
Nyirabambogo Marthe uzwi nka ‘Nyirakuru w’abazunguzayi’ arasaba Perezida Kagame imbabazi kubw’amagambo atari meza yamuvuzeho