Nk’uko yakunze kubigarukaho ndetse akaza no kubishimangira ubwo yarahiriraga kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 iri imbere, Perezida Kagame yagaragaje ko urubyiruko ari imbaraga igihugu gihanze amaso mu kukigeza ku iterambere rirambye, agena uburyo bwo kurwitaho no gukurikirana ibibazo byarwo mu buryo bwihariye.
Ibibazo by’urubyiruko, kwihangira imirimo, ubushomeri, imyidagaduro, gutera inkunga imishinga y’indashyikirwa mu rubyiruko n’ibindi, byakunze kuba inshingano za Minisiteri yabikoraga ibibangikanya n’izindi nshingano zitoroshye. Mu Rwanda higeze kubaho Minisiteri y’Urubyiruko Siporo n’Umuco, yarwanaga n’Iterambere ry’imikino n’imyidagaduro ku banyarwanda bose, hakiyongeraho no gukurikirana ibibazo by’Urubyiruko. Ibi ariko byaje guhinduka, hajyaho Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, nayo yakomatanyaga iby’Ikoranabuhanga n’ibijyanye n’Urubyiruko.
Nyuma y’uko Perezida Kagame ashimangiye ko afitanye igihango n’Urubyiruko ndetse ko azabyerekana muri iyi manda nshya, yahise ashyiraho Minisiteri yihariye y’Urubyiruko ndetse ihita inahabwa umuyobozi mushya ari we Madamu Mbabazi Rosemary. Minisitiri Mbabazi Rosemary, yari yarigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, ariko ubu yari uwa Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ariko iyo nayo yandinduriwe izina iby’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bihuzwa n’iby’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda mu muhango wabaye tariki 18 Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko afitanye narwo igihango ariko by’umwihariko abitabiriye amatora y’uyu mwaka bagatora Perezida ku nshuro yabo ya mbere, ndetse icyo gihe yavuze ko no mu bana be harimo abari muri icyo cyiciro, abashimira imbaraga n’umurava bagaragaje mu bushake bwo kwiyubakira igihugu.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni ugukomeza igihango cy’ibyiza mfitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere kandi babikorana umurava, ubushake n’ibyishimo byinshi. Twese twabonye uburyo bafashe iyambere bakitabira amatora kandi bagatuma agenda neza (…….) turabibashimira cyane.”
Perezida Kagame asanzwe ari inshuti y’urubyiruko kuri ubu rwashyiriweho Minisiteri
Mu by’ibanza Perezida Kagame yahise akora, ni ugushyiraho urubuga rwiga gusa ku bibazo urubyiruko ruhura nabyo, uko rwabyikemurira n’inkunga rwahabwa kugirango rukomeze kuba amizero y’ejo hazaza, urwo rubuga rukaba ari Minisiteri yihariye irugenewe hatarimo kurubangikanya n’izindi nshingano.