AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yemereye Kiliziya gatolika inkunga mu kubaka Katedarali nshya ya Kigali

Perezida Kagame yemereye Kiliziya gatolika inkunga mu kubaka Katedarali nshya ya Kigali
27-01-2019 saa 15:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3635 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimye uruhare kiriziya Gatolika igira mu burezi n’ ubuvuzi mu Rwanda anayemerera ubufasha mu kubaka katedrali nshya ya Kigali.

Yabikomojeho kuri uyu wa 27 Mutarama 2019, ubwo yari yitabiriye umuhango w’ ihererekanyabubasha hagati ya Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wari arkiyepiskopi wa diyosezi ya Kigali n’ uwamusimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Antoine Kambana.

Perezida Kagame yavuze ko kuba Papa Francis yaragiriye icyizere Musenyeri Antoine Kambana bigaragaza ko aho yayoboye mbere y’ uko agirwa Arikidisikopi wa Diyosezi ya Kigali yahayoboye neza, amwifuriza ishya n’ ihirwe. Tadeyo Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru yashimwe n’ uwamusimbuye uruhare yagize mu guteza imbere abakiristu yari ashinzwe mu bya roho no mu buzima busanzwe.

Musenyeri Kambanda yavuze ko afite icyifuzo cyo kubaka Katedarali nshya, Perezida Kagame amwizeza ubufasha.

Perezida Kagame yagize ati “Yavuze icyifuzo cyo kubaka katedarali nshya, nagira ngo abe arinjye wongeraho ko tuzafatanya, kuyubaka, tukubaka katedarali nziza, nshya kandi icyo gihe nibikunda twayubaka ahandi hashya naho, ubwo ariko bizava mu bushake bwa kiliziya no mu bwumvikane tuzaba twagize mu buryo bwo kugira dutere inkunga icyo cyifuzo tukigereho kandi bidatinze”

Perezida Kagame yakomoje ku ruzinduko yagiriye i Vatican muri Werurwe 2017 avuga ko arirwo rwabaye imbarutso yatumye kiriziya itera intambwe igasabira abayoboye bayo imbabazi ku mana kubera uruhare bamwe muribo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati "Imyaka hafi ibiri irashize, ubwo nagiriraga uruzinduko i Vatikani, Papa mu kiganiro cyiza twagize, haza ndetse kuvamo gusaba Imana imbabazi mu izina rya Kiliziya yose kubyo baba batarujuje neza mu myaka ishize, mu mateka mabi y’igihugu cyacu. Ibi twarabishimye, tunabishimira Papa Fransisko ko yashishoje ibyo byose bigashoboka kandi bikadufasha gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda."

Uyu muhango wabereye muri sitade amahoro i Remera yakira abarenga ibihumbi 25

Umukuru w’ igihugu kandi yashimye uruhare kiriziya gatolika igira mu burezi n’ ubuvuzi mu Rwanda.

Yakomeje ashima ubufatanye buranga amadini yo mu Rwanda abigaragaza nk’ ikintu gikomeye.

Ati “Ndashimira ubufatanye buranga amadini atandukanye akorera mu gihugu cyacu. Ntabwo ibi tubifata nk’ ibisanzwe iyo turebye ibibera ahandi ndetse tukanibuka ibyabaye mu mateka yacu, bidutera kwifuza ko byarushaho gukomera no gutera imbere”.

Perezida Kagame yashimye ihuriro ry’ amadini riyobowe na Musenyeri Laurent Mbanda ati “Abakoresha amadini nabi biradusenyera twese, bisenya amadini bigasenya n’ umuryango nyarwanda”.

Perezida Kagame yibukije ko kiriziya isangiye na Leta inshingano zo guhindura ubuzima bw’ Abanyarwanda kuko ngo roho nzima itura mu mubiri muzima.

Perezida Kagame yasabye Imana guha Abanyarwanda imbaraga no kubaka u Rwanda no bakazubaka na Afurika n’ Isi.

Yagize ati "Imana iduhe n’imbaraga zo kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu. Ndetse kubaka birenge n’igihugu cyacu."

M’ Ugushyingo 2018, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yagize Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda wari usanzwe ayobora Diyoseze ya Kibungo.

Musenyeri Antoine Kambanda yahawe uyu mwanya asimbura Musenyeri Thadee Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kigenwa n’igitabo cy’amategeko agenga kiliziya.

Mgr Ntihinyurwa Thadee asimbuye, yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali muri Werurwe 1996. Musenyeri Kambanda umusimbuye yagizwe umuyobozi wa Diyoseze ya Kibungo tariki ya 9 Werurwe 2013.

Msg Kambanda wari umaze imyaka itanu muri Diyoseze ya Kibungo, yayigezemo asimbura Msg Kizito Bahujimihigo nyuma yo gusezera kuri iyo mirimo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA