AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yitabiriye inama ikomeye mu Budage

Perezida Kagame  yitabiriye  inama  ikomeye mu Budage
16-02-2022 saa 12:08' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1173 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yageze i Marburg mu Budage aho yitabiriye inama yiga ku mushinga wo gukorera inkingo ku mugabane wa Africa yateguwe n’uruganda ruzikora rwa BioNTech.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Marburg kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

Muri iyi nama, yitabiriwe na Perezida Kagame Paul, iraba irimo n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Uğur Şahin, Perezida wa Senegal Macky Sall unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo.

Iyi nama iraza gutangirizwamo gahunda yo gukorera inkingo mu Bihugu binyuranye byo muri Afurika birimo u Rwanda.

Uruganda BioNTech rurateganya gutangira kubaka uruganda rutunganya inkingo mu Rwanda muri uyu mwaka aho uru ruganda ruzatangira rukora doze Miliyoni 50 z’inkingo, zizagenda ziyongera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA