AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yasubije uwabaye Miss Rwanda akayabo k’Amadolari yari yibwe n’Umukozi we

RIB yasubije  uwabaye Miss Rwanda akayabo k’Amadolari  yari yibwe n’Umukozi we
27-09-2022 saa 10:57' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1149 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije Miss Aurore Mutesi Kayibanda, Ibihumbi umunani by’Amadolari ya America (8 000 USD/8 000 000Frw) yari yibwe n’umukozi wo mu rugo.

Miss Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2012, amaze iminsi ari mu Rwanda, aho aya mafaranga yasubijwe, yari yibwe n’umukozi wo mu rugo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, cyayobowe n’abayobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) barimo n’Umuvugizi warwo, Dr Murangira B. Thierry.

Miss Aurore Kayibanda, yasubijwe ibihumbi umunani by’amadolari (8 000 USD) ndetse n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu na Magana arindwi y’amafaranga y’u Rwanda (350 700 Frw).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA