AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yataye muri yombi Padiri na Mwarimu bashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside

RIB yataye muri  yombi  Padiri na Mwarimu bashinjwa  ingengabitekerezo ya Jenoside
30-05-2022 saa 14:58' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1347 | Ibitekerezo

Umupadiri uyobora ishuri rya EAV Mayaga ryo mu Karere ka Nyanza ndetse n’umwarimu wo muri iri shuri, bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kuvuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarwanda.

Padiri Eric Iraguha uyobora EAV Mayaga ndetse na Mutabazi Jean Baptiste batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo bishingiye ku magambo bavugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi wakozwe n’iri shuri tariki 27 Mata 2022.

Mutabazi Jean Baptiste usanzwe ari umwarimu muri iri shuri rya EAV Mayaga, wari umusangiza w’amagambo (MC) muri iki gikorwa cyo kwibuka cyaberaga kuri Paruwasi ya Nyamiyaga, yabwiye abateraniye aho ko “twaje kwibuka Jenoside Yakorewe Abanyarwanda.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko nyuma y’uko uyu mwarimu avuze ibi, byanagarutsweho na Padiri Iraguha mu mbwirwaruhame ye ko mu Rwanda habayeho Jenoside yakorewe Abanyarwanda kandi ko afite ibimenyetso.

Dr Murangira yagize “Bakurikiranyweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Bikekwa ko bakoze iki cyaha tailiki ya 27 Mata 2022, igihe abanyeshuri n’abarimu bo muri EAV Mayaga bari bahuriye kuri Paruwasi ya Nyamiyaga mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umuvugizi wa RIB yibukije Abanyarwanda bose ko ibyaha by’ingengabitekerezo bitazigera byihanganirwa.

Yagize ati “RIB iributsa Abanyarwanda bose ko itazigera yihanganira uwo ari we wese uzishora mu ngengabitekerezo ya Jenoside n’abahakana bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.”

Umuryango w’abibumbye wemeje ko imvugo y’ibyabaye mu Rwanda, ari Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ushyiraho tariki indwi Mata nk’itariki yo kwibuka ku Isi yose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA