Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa n’ibyuma bifata amashusho (Camera).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021 ko aba bagabo bari mu maboko y’uru rwego.
Uru rwego rugira ruti "RIB irashimira abaturage n’abandi bagize uruhare kugirango bafatwe."
Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bwa biriya bikoresho byibwe mu Mujyi wa Kigali, ni Rwagasore Jean Paul, Uwihanganye Eric na Nzanzabera Daniel.
Aba bagabo batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu w’Icyumwer gishize tariki ya 16 Mata 2021.
Bikekwa ko Uwihoreye Eric w’imyaka 32 na Nsanzabera Daniel w’imyaka 44 bafatanyaga na Rwagasore muri ibi bikorwa by’ubujura mu gihe uyu we w’imyaka 34 we yemereye Polisi ko yatangiye ubujura mu kwezi k’Ukuboza 2020 ubwo yari amaze guhomba mu bucuruzi yari amazemo igihe gito.
Avuga ko muri 2017 yari yatangiye akazi ko gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byagize ikibazo nka Telephone na za mudasobwa, akazi yakoreraga ahazwi nka Kazi ni Kazi mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Mu 2019 nagiye muri Uganda mu bucuruzi ariko ndahomba, Muri Kamena 2020 nagarutse mu Rwanda ntangira ubucuruzi bwa magendu aho nakuraga inkweto za caguwa mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nkazizana hano i Kigali kuzicuruza, nabikoze igihe gito ndahomba.”
Avuga ko yatangiye yiba ibikoresho by’ikoranabuhanga byiganjemo za mudasobwa n’ibikoresho bijyana nazo, amatelefoni n’amafaranga.
Yagize ati “Nabanzanga gusura inshuro nyinshi iduka nzajya kwibamo, nkabanza ngacurisha imfunguzo z’iryo duka nyuma nkashaka uburyo bwo kuzaza nkakingura nkiba ibirimo byose.”
ITEGEKO RITEGANYA IKI ?
Ingingo ya 166 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
UKWEZI.RW