AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Abana 4 baburiwe irengero muri 2018 babasanze mu buvumo barapfuye

Rubavu : Abana 4 baburiwe irengero muri 2018 babasanze mu buvumo barapfuye
1er-11-2021 saa 16:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2681 | Ibitekerezo

Abana bane barimo uw’imyaka 10 bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero, basanze imibiri yabo mu buvumo buherereye muri kariya gace.

Imibiri y’aba bana yabonetse kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 ubwo umuntu ukekwaho kwiba inkoko yahungiraga muri biriya buvumo bajya kumurebamo bagasangamo imibiri ya bariya bana.

Amakuru aturuka muri kariya gace, avuga ko nyuma yo kubona iriya mibiri hitabajwe imiryango ya bariya bana, bakemeza ko ari bo.

Aba bana ni Tuyubahe Didier wari ufite imyaka 10, Mfitumukiza wari ufite 11, Manirarera Abraham wari ufite 12 na Ahishakiye Hertier wari ufite imyaka 14 y’amavuko.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere inzego z’iperereza zirimo Urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bagiye muri kariya gace kongera gukurikirana ibya kiriya kibazo.

Ubwo baburirwaga irengero tariki 15 Nzeri 2018, ababyeyi babo bahise bitabaza inzego zitangira iperereza ndetse ziza guta muri yombi abagabo babiri ari bo Nshunguyinka Jean na Kavaruganda Francois baje kurekurwa nyuma y’amezi umunani.

Hari makuru yigeze kuvugwa ko bariya bana mbere yo kuburirwa irengero bari babanje gufungwa bakekwaho gushaka kujya mu mutwe wa FDLR, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugeshi bwamaganye ayo makuru y’ibihuha buvuga ko ibyo ntabyabayeho.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA