Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burishimira intambwe abatuye aka Karere bakomeje gutera mu kumva akamaro ko kuboneza urubyaro bigaragazwa n’ubwitabire bw’ababyitabira ndetse ngo ubu abagabo 1 600 bo muri aka Karere bamaze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu buzwi nka Vasectomy.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze kandi ko abagore 65% bo muri aka Karere bitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Avuga ko imyumvire ku kuboneza urubyaro igenda izamuka, bikaba bigira n’uruhare mu kugabanya ibyago byo kudindira mu itermbere, iby’igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi mu miryango.
Yagize ati “Ibyo rero ni ibimenyetso bigaragaza yuko abagabo n’abagore bari muri gahunda imwe yo kuboneza urubyaro kandi nibiba byakozwe neza muri abo babyeyi b’ibitsina byombi bizatanga umusaruro ushimishije kuko mu Ruhango buriya abagabo ni 50% n’abagore 50%.”
Yavuze ko imyumvire y’uko umuryango ari amaboko n’abumva ko “Imana yabategetse kubyara bakuzura Isi” iri mu bigituma bamwe baseta ibirenge mu kuboneza urubyaro, birengagije ko iyo ayo baboko arezwe nabi abera umutwaro umuryango n’Igihugu.
Abitabira izo serivisi bashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho izo gahunda buri wese ahitamo uburyo bumubereye, kuko zigira uruhare mu iterambere ry’umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.
Umuryango wa Usanase Jean Paul n’Umurangamirwa Triphine bamaze imyaka hafi umunani bashyingiranywe. Abo babyeyi batuye mu Kagari ka Rwoga mu Murenge wa Ruhango, ubu bafite abana babiri barimoufite 7 mu gihe umukurikira afite itatu.
Umurangamirwa wari waje ku Kigo Nderabuzima cya cya Kigoma gukurikirana uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’Agapira gashyirwa mu kizigira cy’ukuboko.
Yavuze ko kuboneza urubya byamufashije n’umugabo we kurera abana bafite amagara mazima, babona n’iterambere ry’umuryango kuko kubona umwanya wo gukora ibindi badahangayikishijwe no kwita ku bana byatumye babasha kwiyubakira inzu bava mu bukode.
Ati “Kuboneza urubyaro bituma tubasha gucunga neza ibyo dufite n’abana bacu tukabasha kubitaho uko bikwiye.”
Usanase yavuze ko kuboneza urubyaro byagize uruhare mu kwirinda ko abana babo bahura n’ingorane zirimo no kubura ibyo babagaburira bakaba barwara imirire mibi.
Ati “Mu gihe ba bana ari benshi mu muryango, usanga abana cyane cyane abato batabasha kubona indyo yuzuye. Wenda niba ufite nk’ikoko ebyiri, zigatera ayo magi abiri ntabwo ba bana bose yabasha kubahaza. Ariko niba ufite abana babiri, umwe ararya igi rimwe undi arye igi rimwe, ejo usange bakura neza nta kibazo.”
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu myaka 5 ishize, kuboneza urubyaro mu bagore byavuye kuri 48% bigera kuri 58%. Muri icyo gihe kandi abashaka kuboneza urubyaro bavuye kuri 72% bagera kuri 78%.
Abashaka kuboneza urubyaro ariko batabona uburyo, bavuye kuri 39% muri 2005 bagera kuri 14% muri 2020.