AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ruhango : Umwaka umwe uzasiga hubatswe ibiro by’Imidugudu 118

Ruhango : Umwaka umwe uzasiga hubatswe ibiro by’Imidugudu 118
15-09-2021 saa 10:10' | By Editor | Yasomwe n'abantu 377 | Ibitekerezo

Ku bufatanye bw’abaturage n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, biyemeje ko uyu mwaka w’imihigo wa 2021-2022 uzarangira hubatswe ibiro 118 by’Imidugudu muri 533 igize kariya Karere.

Ni igikorwa cyatangiye gushyirwa mu bikorwa aho kizagirwamo uruhare runini n’abaturage ubwabo ubundi Ubuyobozi bw’Akarere bugatanga isakaro.

Umukuru w’Umudugudu wa Karambi mu Murenge wa Kabagari Murindankaka Assiel avuga ko iki gitekerezo cyabajemo, nyuma yo kubona ko abaturage babashakaga bakababura kuko babaga bagiye mu mirimo yabo isanzwe bagasubirayo badakemuriwe ibibazo.

Yagize ati “Ibiro by’Umudugudu nibyuzura, bizatuma serivisi duha abatugana zirushaho kuba nziza.”

Murindankaka avuga kandi ko serivisi zose zikorerwa mu Mudugudu zizaba ziri muri iyi nyubako.

Tumukunde Bernadette avuga ko ibibazo byinshi by’abaturage kuri kuri ubu , bikemukira ku rwego rw’Umudugudu, akavuga ko ibyananiranye aribyo byoherezwa ku Kagari.

Yagize ati “Ushaka icyangombwa cyose, agisaba Mudugudu, wasangaga abakuru b’Imidugudu bakorera mu kirere kuko ntaho babarizwaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko abaturage bitwa abafatanyabikorwa, kuko bafatanya n’Ubuyobozi gukora ibikorwa bibateza imbere.

Habarurema yavuze ko hari igihe n’ibitabo bifashishaga byangirika kubera kutagira ibiro babibikamo.

Yagize ati “Mu mihigo 96 y’Akarere isaga 50 muri iyo iri mu mibereho y’abaturage.”

Uyu Muyobozi avuga ko ibi bishatse kuvuga ko ikibashishikaje ari kuzamura ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi bw’umuturage.

Habarurema yavuze kandi ko ibiro by’Imidugudu nibyuzura bizaba birimo n’icyumba abajyanama b’ubuzima bazajya bakoreramo.

Gutangiza ku mugaragaro umuganda wo kubaka ibiro by’Umudugudu byabereye mu Murenge wa Kabagari.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA