AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi : Abayobozi 2 bafunzwe bakekwaho ibirimo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu bwite

Rusizi : Abayobozi 2 bafunzwe bakekwaho ibirimo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu bwite
11-04-2021 saa 09:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2143 | Ibitekerezo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo n’umukozi ushinzwe icungamutungo b’Umurenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite.

Aba bagabo bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021, ni Nsabimana Kazungu Alexis usanzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo wa Nkanka n’umubaruramari muri uriya Murenge,Rukundo Emmanuel.

Bakekwaho ibyaha bine ari byo ; Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no Gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, Gusonera umusoro mu buryo bunyuranije n’amategeko, no Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti n’icyenewaho.

Ibyo byaha ngo babikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2020.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga ko nubwo atavuga umubare w’amafaranga bakurikiranyweho kubera impamvu z’iperereza, ngo amwe mu yo bakekwaho kunyereza, ari ayari agenewe kubaka Poste de Sante ya Rugarika.

Bariya Bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB Kamembe mu gihe iperereza rikomeje nk’uko RIB ibivuga.

Dr Murangira Thierry avuga ko abahawe inshingano bakwiye kurinda neza umutungo bahawe bakawufata nk’uwabo batanyuranya n’icyo amategeko asaba kuko ngo iyo banyuranyije na yo arahaguruka akirwanirira.

Nsabimana Kazungu Alexis, ubusanzwe yari ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge yaje kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nkanka nyuma y’uko Gitifu waho yeguye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, KAYUMBA Ephrem avuga ko kuba Umuyobozi yafatwa akekwaho icyaha runaka kijyanye no kutuzuza inshingano ze nta gitangaza kirimo kuko biri mu mahame Leta y’u Rwanda igenderaho yo kubazwa inshingano.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA