AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Tito Rutaremera yagaragaje Impamvu manda za Perezida Kagame zitavugwaho rumwe

 Tito Rutaremera yagaragaje Impamvu manda za Perezida Kagame zitavugwaho rumwe
25-07-2022 saa 06:35' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 880 | Ibitekerezo

Ikibazo cya manda za Perezida Paul Kagame n’imyaka amaze ayobora u Rwanda ni kimwe mu bikunze kugarukwaho mu bitangazamakuru mpuzamahanga cyane cyane iyo bishaka kugaragaza ko igihugu kiyobowe mu buryo budakwiriye.

Iki kibazo giheruka kugaruka mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France24 kikajya hanze ku wa 9 Nyakanga 2022.

Iki gihe Marc Perelman ukorera iyi Televiziyo y’Abafaransa yagize ati “Ese urateganya kongera kwiyamamaza ?”

Perezida Kagame yamusubije ko amatora ari amahitamo y’abaturage, kandi akorwa mu mucyo nta ngingimira. Yavuze ko binashobotse yakwiyamamaza kugeza mu myaka 20 iri imbere.

Ati “Turi kuvuga amatora [...] amatora ashingiye ku mahitamo y’abantu. Mu byo tunengwa byose, nta muntu uravuga ko amatora atabaye mu mucyo ariko twabyumvise mu bindi bice abantu batavugaho, harimo ni iby’abantu batunenga.”

N’ubu mu bihugu biteye imbere, hari ibibazo by’amatora. Mu minsi ishize, hari ikibazo cyabaye mu gihugu giteye imbere muri demokarasi aho umuntu yashatse ”

Umukuru w’Igihugu ntiyashatse kuvuga icyo gihugu, ariko ukurikiye neza ibyo yavugaga ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Donald Trump wari Perezida yanze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden, bigateza imvururu.

Abinyujije kuri Twitter, Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, Tito Rutaremara akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yagarutse ku mpamvu amahanga akunze kugaragara nk’arajwe ishinga na manda za Perezida Kagame ku buryo buri munsi usanga bashaka kumenya igihe azavira ku butegetsi.

Tito Rutaremara yagaragaje ko urukundo Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame rwatewe n’ubushobozi yaberetse mu bijyanye n’imiyoborere bikaba na kimwe mu bituma atorwa ku kigero cyo hejuru.

Ati “Impamvu ni uko yabohoye iki gihugu agiha umutekano, agiha ubumwe, agiha iterambere yahaye Abanyarwanda agaciro. Abanyarwanda bose n’Abanyafurika babona ko akiganisha heza, bakimukeneye.”

Yakomeje avuga ko kuba Perezida Kagame atorwa ku kigero cyo hejuru amahanga atari akwiye kubigiraho ikibazo kuko usanga ahanini bishingira ku mpande ebyiri zijyanye n’imiterere ya politiki y’u Rwanda.

Ati “Abanyarwanda baba mu mashyaka bashaka guhiganwa na Kagame abenshi baba bataragira imihigo ingana ni iye. Abandi ni abaza bashyigikiye amacakubiri Abanyarwanda batakibonamo, batagishaka. Urugero Twagiramungu yaraje abona 3%. Abandi baza bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside bagahanwa n’amategeko.”

Tito Rutaremara yagaragaje ko hari igihe Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva uburyo ibi bishoboka bitewe n’imiterere y’abanyepolitiki b’iwabo n’ibijyanye n’umurongo w’ibihugu byabo.

Ati “Abayobozi b’i Burayi ntibakorera abaturage bakorera udutsiko duto tw’abanyembaraga (bafite imitungo myinshi), ni cyo gituma iyo biyamamaza babeshya abaturage ngo bazakora ibi n’ibi ntihagire igikorwa. Abaturage babo usanga baranze abanyapolitiki bavuga ko ari abanyabinyoma ko na politiki ari ibinyoma.”

“Ni yo mpamvu muri Amerika n’i Burayi hatora abaturage bake cyane ugereranyije n’abemerewe gutora. Birabatangaza iyo babonye mu Rwanda amatora ari umunsi mukuru abaturage bose bitabira.”

Ntibifuza abayobozi bazana impinduramatwara muri Afurika

Zimwe mu mpamvu amahanga akunze kugaruka ku bijyanye na manda n’amatora yo mu Rwanda, Tito Rutaremara yagaragaje ko harimo no kuba ibyo bihugu biba bidashaka abayobozi bazana impinduramatwara muri Afurika kandi ari wo Perezida Kagame arimo.

Ati “Abayobozi b’impinduramatwara bashinzwe guhindura sosiyete barwanya ubukene, barwanya ubujiji, baha abaturage babo agaciro. Abanyaburayi barabitinya kuko iyo abaturage bajijutse kandi bagatera imbere, bashaka ubwigenge ntabwo baba bakemera igitugu cy’Abanyaburayi.”

Yakomeje agaragaza ko iyo ibi bihugu bibonye abayobozi nk’aba bo muri Afurika bibarwanya mu buryo bwose bushoboka.

Ati “Barabarwanya, bakoresha amafaranga batanga nk’imfashanyo kugira ngo babone uko bagushyiraho igitugu cyo gukora ibyo bashaka cyangwa se bakayaha abarwanya leta ngo bakurwanye. Bakoresha imiryango minini y’ubukungu nka IMF na Banki y’Isi. Bakoresha kandi imiryango minini y’ubutabera nk’Urukiko Mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko izindi nzego zikoreshwa n’Abanyaburayi muri iyo gahunda harimo n’itangazamakuru.

Ati “Bakoresha imiryango y’uburenganzira bwa muntu (Human Rights watch) n’imiryango idaharanira inyungu. Bakoresha itangazamakuru ryabo (ribeshya, ryirengagiza ukuri, propaganda, kuvuga ibitagenda gusa kandi hari ibigenda neza ntibabivuge.) Bakoresha amadini yabo, ibyo byose byananirana bagakoresha ingabo zabo cyangwa iz’ahandi zikakurwanya.”

Tito Rutaremara yemeza ko umuyobozi w’impinduramatwara ubasha guca muri ibi bigeragezo batamukomerekeje, aba ari umuhanga cyane.

Yakomeje avuga ko kuba Abanyarwanda barasabye ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ihindurwa kuko yazitiraga Perezida Kagame ku kongera kwiyamamaza byatewe n’uko basobanukiwe akamaro abafitiye. Kugeza ubu nyuma ya referendum Perezida Kagame ashobora kwiyamamaza mu zindi manda ebyiri.

Tito Rutaremara yavuze ko amahanga akwiriye kumva amahitamo y’Abanyarwanda kuko muri demokarasi nyayo abaturage ari bo bashyiraho umuyobozi bishakira aho kuba gusa ukunzwe n’ibihugu by’i Burayi na Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA