Abakuru b’ibihugu byo mu Karere cyangwa se intumwa zabyo bahuye ngo baganire ku kibazo cy’umutwe wa M23 cyane ko u Rwanda rushinjwa kwihisha inyuma ya wo rugahungabanya umutekano w’Umuturanyi. Gusa ku rundi ruhande M23 ivuga ko ikibazo cyayo ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo gusa.
Kuri ubu ibitekerezo bikomeje kuba byinshi ku byemezo inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yafatiye umutwe wa M23, birimo ko ugomba kuva mu duce wari umaze kwigarurira bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.
Ni inama yahurije hamwe imbaraga z’Ubumwe bwa Afurika (AU) mu guhuza u Rwanda na RDC binyuze mu biganiro bya Angola, n’imbaraga z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Ibi byemezo bitangajwe nyuma y’imisi itandatu Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’intumwa zo mu biyaga bigari z’u Bubiligi, u Bufaransa n’u Bwongereza, zamaganye urugamba M23 ikomeje kugaba kuri FARDC guhera ku wa 20 Ukwakira.
Icyo gihe bagize bati "Turasaba M23 guhita isubira inyuma, guhagarika ibikorwa byose birenga ku mategeko mpuzamahanga no guhagarika ubushotoranyi bwose."
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Felix Antoine Tshisekedi wa RDC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida Kenya, bahuriye i Luanda mu biganiro byamaze amasaha atandatu.
Ni inama yari igamije ahanini kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yatuma M23 "ihita iva mu duce twa Congo yafashe."
Mu myanzuro hagaragaramo ko mu byari bihangayikishije abakuru b’ibihugu harimo uburyo "M23 irimo kubona intwaro zirushaho gukomera n’ubundi buryo bwo kugaba ibitero ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC."
Ibyi bikajyana n’uburyo imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwidegembya mu Burasirazuba bwa RDC, ikanahungabanya amahoro n’umutekano mu karere.
Umwanzuro wa mbere wafashwe ni "uguhagarika imirwano muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO, guhera ku wa 25 Ugushyingo 2022, saa 18:00."
Hemejwe ko hakomeza koherezwa abasirikare b’ibihugu bya EAC, bagomba kurasa kuri M23 mu gihe yaramuka yanze guhagarika imirwano no kuva mu duce yafashe mu masaha 48 ari imbere.
Ibyemezo bireba M23, bitarimo M23
Nk’uko byakomeje kugenda, M23 ntiyari ihagarariwe mu biganiro by’i Luanda, ku buryo ibyemezo byafashwe bishyigikiwe na Leta ya Congo.
Ibyo bikongera urujijo ku gaciro M23 ishobora guha iyi myanzuro ikayishyira mu bikorwa mu gihe cyihawe, kuko yafashwe n’uruhande rumwe mu bashyamiranye cyane ko umubugizi wayo wungirije mu bya Politiki , Munyarugero mu kiganiro cyihariye twagiranye , yarahiye agatsemba avuga ko batigeze bamenyeshwa iby’iyi myanzuro ndetse ko ntayo biteguye kubahiriza mu gihe impamvu barwanira idahawe agaciro ngo Leta yemere kwicarana nabo ku meza y’ibiganiro.
Munyarugero yashimangiye ko aho kubahiriza iyi myanzuro biteguye kuhasiga ubuzima ndetse ko ingabo za EAC bivugwa ko zizaza kuyirwanya mu gihe yaba idakoze ibyo yasabye ’ukozi zizaza ziyisanga niko nayo izitwara’
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yabwiye France 24 ati "Muzi ko M23 kuva mu ntagiriro z’ibitero byayo ihagarariwe n’u Rwanda, tuvuge ibintu uko bimeze, turizera ko kuri iyi nshuro ibyemezo byafashwe bikanashyirwa ku ngengabihe, bizubahirizwa kugira ngo amahoro abashe kugaruka kuri teritwari yose y’igihugu."
Ibyo bigashimangira ko Leta ya Congo yakomeje kwirinda kwegera M23, ibintu bishobora gutuma itemera imyanzuro yafashwe kuko nta ruhare yayigizemo.
Ni mu gihe no mu kurwana, M23 ivuga ko yumvikanye byinshi na Leta ya Congo, ikagenda iyihinduka.
Nyamara Leta ya Congo yaje kuvuga ko idashobora kuganira n’umutwe w’iterabwoba, nyuma ivuga ko baganira ari uko ubanje kurekura uduce twose wafashe.
Ibyo byakomeje kubangamira igisubizo cya politiki gifatwa na benshi nk’icyahosha iyi ntambara burundu, kurusha intambara.
Byongeye, abahuza muri ibi bibazo ntabwo bigeze bahura na M23 ngo bumve uruhande rwayo, ku buryo n’iyo bigeze ku gutangaza umwanzuro w’inama, udasobanurwa kimwe ku ruhande rwa Leta ya Congo na M23.
Muri iki gihe kandi ntabwo ibintu bimeze neza i Kinshasa, kuko ishyaka rya Tshisekedi, UDPS, ryacitsemo ibice.
Ni kimwe no mu ihuriro Union Sacrée, aho Moise Katumbi aterura ngo avuge niba ashyigikiye Tshisekedi, kimwe na Jean Pierre Bemba.
Biteganywa ko nyuma yo kuva mu duce yagenzuraga, abarwanyi ba M23 bashyirwa ahantu hamwe, mu bice bigenzurwa na FARDC, Ingabo z’akarere, itsinda rishinzwe ubugenzuzi na MONUSCO.
Abavuye mu byabo nibwo bazabisubiramo, maze hakaba imishyikirano hagati ya Guverinoma ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro yo mu gihugu.
Kuva uru rugamba rwatagira, umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta gufatanya ku rugamba n’umutwe wa FDLR, washinzwe na benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo bigahuzwa n’ibirego M23 yakunze kugaragaza ko hari Abanye-Congo b’Abatutsi barimo kwicwa, ndetse ko muri Masisi, Ingabo za Leta zirimo kwitwara nk’Interahamwe zakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Inama y’i Luanda yavuze ko imitwe ya "FDLR-FOCA, RED Tabara, ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo igomba guhita ishyira intwaro hasi, igakurikiza gahunda yo gusubizwa mu bihugu ikomokamo."
Ni ibintu bamwe mu basesenguzi bavuga ko bigoye, kuko mu myaka 28 ishize, FARDC yagaragaje ko ikorana na FDLR.
Ibyo bigatuma hibazwa byinshi ku buryo M23 ikunze kwitirirwa Abatutsi b’Abanye-Congo, yakwemera gushyira intwaro hasi, igashyirwa mu duce tugenzurwa n’abasirikare ba FARDC, barimo na FDLR.
Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko nta kintu baramenyeshwa ku byemezo bafatiwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere.
Bisimwa yanditse kuri Twitter ati "Inyandiko tutarashyikirizwa mu buryo bweruye zivuga kuri M23, zikomeje gucicikana ku mbuga nkorayambaga. Dukomeje gushyira imbere amahoro, kandi twiteguye kujya mu biganiro byasabwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC nk’uburyo bwonyine bwakemura ibibazo byo mu burasirazuba, buhereye mu mizi."
Guhangana Hgati y’u Rwanda na Congo muri UN
U Rwanda na RD Congo bamaze igihe badafitanye umubano mwiza mubya dipolomasi kuva aho ibitero by’umutwe wa M23 bikajije umurego muri kiriya gihugu.
Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23 no kwigarurira ubutaka bwayo binyuze muri uyu mutwe kandi narwo rugashinja Congo gushyigikira umutwe wa FDRL ubangamiye umutekano w’u Rwanda.
Mu nama rusange ya UN, Perezida Tshisekedi ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ,yavuze ko M23 yasuzuguye UN, ifashijwe n’u Rwanda, irasa kajugujugu ya Monusco igwamo abantu 8 bigize icyaha cy’intambara.
Ati “Ndamagana nivuye inyuma, imbere ya UN, n’imbaraga za nyuma ubu bushotoranyi igihugu cyacu gihura nabwo bitewe n’u Rwanda rwitwikiriye umutwe w’iterabwoba witwa M23.”
Yavuze ko we afite ubushake bw’amahoro kimwe n’abaturage b’igihugu cye ariko u Rwanda rubatera rukanafasha imitwe y’iterabwoba.
U Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi gushyigikira M23, kuri uyu wa gatatu Tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Kagame mu nama rusange ya UN, yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo by’umutekano muke, byabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo kuruta umukino wo gushinjanya kuko ntacyo ukemura.
Ati “Hakenewe ubushake bwa politiki bwihuse mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, by’umwihariko no gushaka umuzi nyamukuru w’iki bibazo, umukino wo gushinjanya ntukemura ibibazo”
Perezida Kagame yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye bw’akarere mu kugarura amahoro n’umutekano yabuze mu myaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo.
M23 : Nidushaka tuzapfe ariko ntituzajya muri Sabyinyo ntituri impyisi n’ingagi zo kuba mu birunga