Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul avuga ko ibyabaye kuri Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ari akagambane kakozwe n’abantu batatu barimo Miss Mutesi Jolly ,Miss Muheto n’Umunyamakuru Joel Rutaganga ariko ngo muri iki kibazo umwe muri bo yarakoreshejwe atazi ibyo arimo.
Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Nkundineza Jean Paul avuga ko Miss Jolly n’Umunyamakuru Joel Rutaganda bakoresheje Miss Muheto mu kugambanira Prince Kid ari nayo nkomoka y’amajwi yateje impaka mu rukiko kuko ngo bo bazi neza umugati urimo bityo akaba ashimangira ko bifushe ku mubirandura ngo begukane Kampani ya Rwanda Inspiration BackUp yateguraga irushanwa rya Miss
aho kugira ngo yitabe ahita afata umuryango we burira indege bajya muri Uganda ibintu ahamya ko abizi neza kandi afitiye gihamya.
Akomeza avuga ko Miss Jolly na Joel Rutaganda bari bazi neza imitegurire n’inyungu ziri muri Rwanda Inspiration BackUp bityo ko kuba bagambanira Prince Kid ari ibintu byoroshye ari naho ahera asaba ko uyu wahungiye Uganda yagaruka agatanga ukuri kuri iki kibazo bityo hakagira ibisobanuka.
Indi ngingo agarukaho ni uburyo Miss Jolly yigeze kunenga igitekerezo cyigeze gutangwa na Ange Kagame ubwo yasabaga ko abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda bajya babazwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame yagize ati “Kuvuga mu kinyarwanda byaba bihagije. Mu irushanwa rya Miss Universe baba bafite abasemuzi, basobanurira abatavuga icyongereza, wakongeraho ibibazo ubwabyo bibajijwe mu cyongereza cya ntacyo”.
Yagumye agaragaza ko umukobwa ubajijwe akavuga mu Kinyarwanda gusa, agaragara nk’uciye bugufi utazabasha kwisobanura mu ndimi zitari iz’amahanga, kuburyo hari abo byaviragamo kubazwa inshuro eshatu cyangwa enye.
Mu gusubiza gitekerezo cya Ange Kagame , Miss Jolly mu kiganiro yahaye KT Radio yavuze ko ibyo Ange Kagame yavuze ko Miss Rwanda yagakwiriye gukuraho icyongereza mu marushanwa yayo ari igitekerezo cye gusa umuntu utanze igitekerezo bitakagombye kuba igipimo cy’ibyo abandi bakwiriye kugenderaho.
Yagize ati “Ni igitekerezo cye Buri wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye.Tureke kwirengagiza ko ushobora gutanga igitekerezo,nkagitanga nawe agatanga icye ariko igitekerezo cyawe nticyakabaye igipimo cy’imyumvire myiza abantu bagomba kugenderaho.Ushobora kugitanga kikaba cyiza bitewe n’uko ufite ubumenyi buhagije cyangwa ikaba mbi kimwe n’uko ushobora gutanga igitekerezo ufite ubumenyi buke ugasanga watandukiriye.
Aha niho uyu munyamakuru ahera avuga ko kuba Miss Jolly yaratinyutse Ange Kagame kubirandura Prince Kid bitamunanira cyane cyane ko atumva uburyo Miss Jolly ari wasubije mu gihe byagombaga gukorwa n’umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp bityo akibaza ubudahangarwa umukobwa yaba afite cyangwa se inkomoko yo gukomera kwe.
Nkundineza ashimangira ko urwego rwose rwamuhamagara yaruha ibimenyetso bishimangira ko Prince Kid yagambaniwe n’abashaka kwegukana Kampani ye Rwanda Inspiration BackUp yateguraga Miss Rwanda.
Ashimangira ko Miss Muteho ni Nka Yuda kuko atazi agaciro k’umukino yinjijwemo ariko ko Joel Rutaganda aramutse abajijwe yakura urujijo kuri iki kibazo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje ni umwanzuro wasomwe ku wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022.
Uregwa ntiyari mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye ruherereye i Nyamirambo.
Prince Kid akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunze rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuko nta kimenyetso byari bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato.
Akimara gukatirwa, yahise ajurira, urubanza rutangira kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye.
Umucamanza mu Rwisumbuye rwa Nyarugenge yavuze ko Prince Kid, akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.
Yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mutekano w’abatangabuhamya, no kuba uregwa afunguwe ashobora kubangamira iperereza, hashingiwe ku kuba yari umuntu ukomeye kandi abakobwa yarabagiriye umumaro binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda.
Imiterere y’urubanza rw’ubujurire rwabereye mu muhezo
Ku wa 26 Gicurasi 2022 ni bwo Prince Kid yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza yaburanagamo ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mu mwambaro uranga imfungwa, Prince Kid urubanza rwe rwahise rwongera gushyirwa mu muhezo ku mpamvu zihuye n’izatumye iburanisha ryo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro naryo rishyirwa mu muhezo.
Icyo gihe iburanisha rigitangira, Ubushinjacyaha bwahise busaba ko urubanza rubera mu muhezo nk’uko bwari bwabisabye no mu rukiko rwabanje.
Bwavuze ko ari uburyo bwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya no gusigasira umuco mbonezabupfura.
Ishimwe n’umwunganira mu mategeko basabye umucanza ko urubanza rwaburanishirizwa mu ruhame ndetse rukazanahasomerwa.
Nyuma yo kumva impande zombie, Perezida w’Urukiko yafashe icyemezo cyo kuburanishiriza urubanza rwa Ishimwe mu muhezo ndetse we n’umwunganira mu mategeko Me Nyembo Emeline batangira gusobanura ingingo zabo uko ari eshanu bashingiragaho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Nubwo batanze ingingo eshanu ariko zose zisa n’izikubiye kuri ebyiri zishingiye ku kuba Me Nyembo n’uwo yunganira batumva impamvu urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo kandi bumva ko nta mpamvu zikomeye zihari zashingirwaho hemezwa ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze ndetse no kuba umucamanza atarigeze agaragaza ko ataha agaciro ingwate yari yatanzwe na Prince Kid kugira ngo akurikiranywe ari hanze.
Mu rubanza, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Ishimwe washinze Rwanda Inspiration Back Up yari yahawe gutegura Miss Rwanda, ashingiye ku bubasha ahabwa bwo kuba ari umuyobozi yegereye abakobwa batandukanye bitabiraga iryo rushanwa akabasambanya.
Mu iburana rye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yagaragaje ko ibyo byaha byose ari ibyo bashaka kumugerekaho kuko nta kimenyetso kigaragaza ko yabikoze.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasesenguye ingingo zatanzwe na Ishimwe ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro hagamijwe kumenya koko niba nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Me Nyembo yagaragaje ko mu rukiko rwabanje hatabayeho kugaragaza koko uburyo icyaha cy’ishimishamubiri cyakozwe bityo nta mpamvu zikomeye zatuma ukekwa akurikiranwa afunzwe hagendewe gusa ku buhamya bw’umwe mu bakobwa uvuga ko yamusambanyaga amwizeza kumufasha no kumugeza kure mu irushanwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuba yarasambanyaga uwo mukobwa kugira ngo azamubonere umwanya mwiza bihagije kugira ngo akurikiranywe naho ibyo kuba avuga ko atari mu kanama nkemurampaka ku buryo yagira iyo amufasha nta shingiro bikwiye guhabwa.
Urukiko Rwisumbuye rusanga ibyo umutangabuhamya yavuze bitari bikwiye gushingirwaho ngo kuko birashoboka ko abantu babana kandi bafitanye urwango bigatuma yabimushinja.
Urukiko rusanga iyo yaba impamvu ituma akekwaho koko ariko itaba ikomeye, ibyo bivuze ko kuba impamvu yaba idakomeye urukiko rwanzuye ko ingingo ya Me Nyembo n’uwo bunganira ifite ishingiro.
Ingingo ya kabiri Prince Kid n’umwunganira we bagaragaje ni ukuba urukiko rwarashingiye ku ijambo ‘Happiness’ ryumvikanye mu kiganiro bivugwa ko Prince Kid yagiranye n’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa byashingirwaho bifatwa nko gusaba ruswa ishingiye ku gitsina kuko ntaho byumvikana mu magambo bakoresheje.
Me Nyembo yagaragaje ko muri ‘Happiness’ nta kintu cyo gusambanya uwo mukobwa kigaragaramo ndetse n’ushinjwa na we ashobora gutangaza ko ibyavugwaga bihabanye n’ukuri.
Umushinjacyaha we yavuze ko kuba icyaha cya ruswa gisaba uyitanga n’uyakwa guhisha amakuru bidatangaje kuba bakoresha ijambo ‘Happiness’ mu kuyishakira izina nkuko hari abashobora kuyita andi mazina nka Fanta, amazi n’andi.
Urukiko Rwisumbuye rwasobanuye ko kuba ijambo ‘Happiness’ ryakoreshejwe mu buryo bwo guhishira ruswa bidatangaje, rwanzura ko rusanga rifatwa nk’impamvu ikomeye ituma hakekwa ko yakoze icyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina.
Ku birebana n’inyandiko yagaragajwe yanditswe n’uwo mukobwa y’uko Ishimwe atigeze amufata ku ngufu, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko imushinjura itahabwa agaciro kuko ikiri gukorwaho iperereza.
Ku birebana no guhoza undi ku nkeke ngo hagendewe ku butumwa, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ubwo yari yasohokanye na Ishimwe Dieudonné ngo yamwandikiye ubugira buti “Nonese Kid twaryamana bikavamo ?”
Nyembo yavuze ibyo bitafatwa ko guhoza undi ku nkeke kuko bitagaragaza koko uwo mukobwa yigeze yiyama Prince Kid.
Ishimwe Dieudonné we yavuze ibyo byari byaturutse ahanini ku kiganiro yari yakoranye na Voice of America aza kwifashisha Prince Kid arabimufasha hanyuma nyuma aza kumwemerera kumusohokana.
Mu iburana yavuze ko nubwo bivugwa ko byabereye muri hotel barimo, kuba nta camera y’aho baraye igaragaza amashusho ari gukomangira uwo mukobwa ngo amusabe ko baryamana bidakwiye kwitwa ko yamuhohoteye cyangwa yamuhojeje ku nkeke.
Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku gukomera kwa Ishimwe bitari korohera uwo mukobwa byatumye atabasha kumwiyama icyakora yabimenyesheje mugenzi we muri iryo joro ngo amubwire isanganya yahuye na ryo ariko kuko hari mu ijoro ntiyabasha kumusubiza.
Urukiko rusobanura ko ibisobanuro bya Me Nyembo byumvikana ariko bikaba bigomba kuzatangwa mu rubanza mu mizi.
Umucamanza yavuze ko urukiko rushingiye ku butumwa Prince Kid yahawe, kuba koko abo bombi bari kumwe muri hotel mu Ntara y’Iburengerazuba no kuba muri iryo joro yarandikiye mugenzi we amumenyesha ibyamubayeho koko iyo mpamvu ikomeye yatuma akurikiranwaho icyaha.
Ingingo ya 83 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha igaragaza ko hashobora gutangwa ingwate ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha byose kandi ishobora kuba amafaranga, umutungo utimukanwa cyangwa kwishingirwa n’undi muntu.
Muri uru rubanza ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ingwate itakemezwa mu gihe hatagaragazwa agaciro kayo, ariko bunagaragaza ko bitewe n’imiterere yarwo idakwiye kwemerwa hanagendewe ku miterere y’ikirego ngo kuko uregwa ashobora kubangamira iperereza mu gihe yarekurwa.
Urukiko Rwisumbuye narwo rusanga, umucamanza ashobora kumufungura by’agateganyo cyane ko ingwate yatanzwe ihagije kuko Ishimwe yari yatanze inzu n’imodoka nk’ingwate kugira ngo arekurwe akurikiranwe ari hanze.
Gusa urukiko ruvuga ko hashingiwe ku miterere y’urubanza na cyane ko iyo ingingo igena iby’ingwate itanga n’ubwinyangamburiro bw’umucamanza bityo ko iyo ngwate itashingirwaho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rutegeka ko Ishimwe Dieudonné akomeza gufungwa iminsi 30 ngo kubera umutekano w’abatangabuhamya kandi ngo aramutse afunguwe ashobora kubangamira iperereza cyane ko abakobwa bitabiriye Miss Rwanda ngo yabagiriye umumaro ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up.
Kugeza ubu Ishimwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022, uwo munsi ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Miss Jolly utaratinye Ange Kagame ntiyatinya kubirindura Prince Kid|| OPERATION Miss Muheto|| J Paul